Perezida Kagame yakiriye ku meza abakuru b’Ibihugu bitabiriye CHOGM

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 23 Kamena 2022, bateguye ibirori mu rwego rwo kwakira no guha icyubahiro abakuru b’ibihugu bo mu muryango wa Commonwealth, bitabiriye Inama ya CHOGM irimo kubera mu Rwanda.

Perezida Kagame ubwo yakiraga abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, yagaragaje ko icyorezo cya Covid-19 cyatumye ibice byinshi by’isi bibaho nabi ariko nanone kigaragaza ko hakenewe ubufatanye no gushyira hamwe.

Ati “Muri 2020 twanyuze muri byinshi, muri buri gihugu, buri karere no muri Commonwealth muri rusange. Icyorezo cya Covid-19 cyabaye igihe kibi mu mateka ariko nanone cyatweretse agaciro k’ubufatanye no gukorera hamwe n’umuryango. Ntidushobora gutera imbere tudakoreye hamwe.”

Perezida Kagame muri uyu muhango yashimiye abanyacyubahiro bose bitabiriye Inama ya CHOGM, avuga ko ari iby’agaciro gakomeye nk’u Rwanda kuba barakoze urgendo mu bilometero byinshi baje kwitabira iyi nama, ndetse abashimira kuba barakomeje kuguma ku ntego kimwe nk’u Rwanda, n’ubwo bitari byoroshye kubera icyorezo cya Covid-19. Ndetse ashimira n’ikizere bagiriye igihugu cy’u Rwanda ngo cyakire umuryango mugari wa Commonwealth.

Yagize ati “Hejuru ya byose ndabashimira ku bw’ikizere mwagiriye u Rwanda, ngo rwakire umuryango w’Ibihugu bya Commonwealth ndetse n’ubuyobozi bwawo mu bihe biri imbere.”

Umukuru w’Igihugu Kandi yashimiye Umunyamabanga mukuru wa Commonwealth ndetse n’itsinda bakoranye kugira ngo bategure imigendekere myiza y’iyi nama ya CHOGM, ashimira n’abashyitsi bicyubahiro baturutse hirya no hino ngo batange umusanzu wabo.

Ati “Ndashimira abashyitsi bose b’icyubahiro baturutse hirya no hino, aho baje kugira ngo dusuzumire hamwe ibitekerezo byacu. Kuba muri hano ndetse n’uruhare rwanyu bigaragaza ko Commonwealth ifite igisobanuro n’uruhare runini mu gushyiraho gahunda y’Isi.”

Perezida Kagame yaboneyeho gushima by’umwihariko abashyitsi bihariye b’imena barimo Umuyobozi w’Ikirenga (Emir) wa Qatar, Igikomangoma Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ndetse na Gianni Infantino, Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, bitabiriye Inama ya CHOGM2022.

By’umwihariko Perezida Kagame yashimiye Gianni Infantino ukunda kuvuga ko umupira w’amaguru ari yo siporo yonyine, ndetse ko bashobora kubyemeranya ko umupira w’amaguru cyo kimwe na Cricket, ufite ubushobozi bwihariye bwo guhuriza abantu hamwe.

Ati “Binyuze mu mupira w’amaguru, abantu bashobora kuvugana bagahana ibitekerezo, Igikombe cy’Isi ubwacyo kigira uruhare mu guhuza abantu barenga Miliyali baturutse mu bice byose by’Isi.”

Perezida Kagame yashimiye kandi Umuyobozi w’ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ku bwo kwitabira ubutumire bwe, kuko igihugu cye gisanzwe gifitanye umubano w’amateka n’ibihugu biri mu muryango wa Commonwealth.

Ati “Qatar iyobowe na we, iri ku isonga mu gushakira igisubizo ibibazo bimwe na bimwe byihutirwa by’umunsi, guhera ku mutekano w’ingufu, kugeza ku bikorwa by’ubutabazi mu burasirazuba bwo hagati no kurwanya ruswa ku isi.”

Avuga ko nta wundi mushyitsi w’imena wa Commonwealth yumvaga yashoboraga gutumira nka Emir wa Qatar.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka