Perezida Kagame yakiriye itsinda ryaturutse muri Kaminuza ya Carnegie Mellon

Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, itsinda ryaturutse muri Kaminuza ya Carnegie Mellon riyobowe na Perezida w’iyi Kaminuza, Dr. Farnam Jahanian uri mu Rwanda mu rwego rw’igikorwa cyo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya 10 muri iyi Kaminuza.

Kaminuza ya Carnegie Mellon (CMU) i Kigali mu Rwanda yatangijwe mu 2011 na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame. Umuhango wo gutangiza iyo Kaminuza witabiriwe na Farnam Jahanian, Perezida wa CMU.

Iyi Kaminuza ya Carnegie Mellon yatangije amasomo yayo bwa mbere mu Rwanda tariki 26 Kanama 2012 ku rwego rw’icyiciro cya Gatatu cya Kamuza(Masters) itangirana n’abanyeshuri 26.

Perezida Kagame yakiriye Perezida wa Kaminuza ya Carnegie Mellon, Dr. Farnam Jahanian
Perezida Kagame yakiriye Perezida wa Kaminuza ya Carnegie Mellon, Dr. Farnam Jahanian

Carnergie Mellon, ni imwe muri Kaminuza zikomeye muri Leta Zunze za Amerika mu kwigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga. Iyi Kaminuza yaje ku mwanya wa 12 muri kaminuza 50 zikomeye zigisha amasomo yikoranabuhanga. Abanyeshuri biga igihe kingana n’amezi 16 bagahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka