Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’abayobozi ba IRCAD Africa

Perezida Paul Kagame, yakiriye itsinda ry’abayobozi baturutse muri IRCAD, bayobowe n’uwashinze akaba na Perezida w’uwo muryango, Prof. Jacques Marescaux baganira ku mikorere ya IRCAD Africa.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro dukesha iyi nkuru, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye aba bayobozi ku cyicaro cya IRCAD Africa, ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 07 Ukwakira 2023.

Ibiganiro Perezida Kagame yagiranye n’aba bayobozi, byaje nyuma y’umuhango wo gutaha ku mugaragaro ibikorwa by’icyicaro cy’iki kigo gikora ubushakashatsi mu buvuzi muri Afurika, IRCAD Africa giherereye i Masaka mu Mujyi wa Kigali.

Ibiro by’Umukuru w’Igiuhugu bikomeza bivuga ko ibiganiro hagati y’abayobozi ku mpande zombi, byagarutse ku mikorere y’iki kigo cyatangiye no kwakira abanyeshuri, bakurikirana amasomo mu bijyanye no kubaga umuntu hifashishijwe ikoranabuhanga.

IRCAD Africa ni ikigo kizobereye mu gukora ubushakashatsi mu byo kubaga, hibandwa ku ndwara za kanseri zifata inyama zo mu nda, kandi bigakorwa bitabaye ngombwa ko hafungurwa igice kinini cy’umubiri (minimally invasive surgery).

Ni uburyo bwifashisha ikoranabuhanga rya ‘Robot’ na Camera mu kubaga umuntu, ku buryo bituma agira uburibwe buke kandi agakira vuba.

Perezida Kagame afungura ku mugaragaro icyicaro cya IRCAD, yavuze ko kuba u Rwanda rufite ikigo nk’icyo bigiye guhindura ubuzima bwa benshi, binyuze mu buvuzi bwo ku rwego rwo hejuru butangwa n’iki kigo, ashima Prof Marescaux wahisemo ahantu ubusanzwe bitaba byitezwe.

Iri shami ryubatse i Kigali mu Rwanda, ryatwaye Miliyoni zirenga 32 z’Amadorali, aho Guverinoma y’u Rwanda yashoye Miliyoni 20 mu nyubako n’ibindi bikorwa remezo, mu gihe IRCAD yashoye Miliyoni 12 z’Amadorali mu bikoresho bizifashishwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka