Perezida Kagame yakiriye itsinda riturutse muri Susan Thompson Buffett Foundation
Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye itsinda ryaturutse mu Muryango Susan Thompson Buffett Foundation.

Amakuru dukesha Village Urugwiro avuga ko Perezida Kagame yakiriye iri tsinda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 12 Ukuboza 2024.
Iri tsinda ryari riyobowe na Dr Senait Fisseha, bagiranye ibiganiro ku mishinga y’uyu muryango igamije guteza imbere ubuvuzi ku Mugabane wa Afurika. Ibi biganiro kandi byitabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana.
Umuryango Susan T. Buffet Foundation udaharanira inyungu ufasha Guverinoma n’imiryango itegamiye kuri Leta kwiteza imbere mu rwego rw’ubuzima hitabwa by’umwihariko ku bagore n’abakobwa.

Muri Kanama 2020 uwo muryango wari wasinyanye n’u Rwanda amasezerano yo kuhashyira icyicaro cyawo muri Afurika.
Susan Thompson Buffett Foundation (STBF) ni umwe mu miryango y’abagiraneza iterwa inkunga n’umuherwe Warren Buffett.
Washinzwe mu 1964 witwa Buffett Foundation, ariko uza kwitirirwa umugore wa Buffet witwa Susan Buffett witabye Imana mu 2004. Watangijwe nk’uburyo bwo gufasha abaturage by’umwihariko abo mu bice byo mu cyaro.

Susan Thompson Buffett Foundation iyobowe n’umukobwa wa Buffett, Susie. Howard G. Buffet wagize uruhare mu itangizwa rya STBF asanzwe ari umufatanyabikorwa w’imena w’u Rwanda.

Ohereza igitekerezo
|