Perezida Kagame yakiriye itsinda riturutse muri IAFS

Perezida Paul Kagame, yakiriye itsinda riturutse mu ishyirahamwe mpuzamahanga ry’ibigo by’ibimenyetso n’ubumenyi byifashishwa mu butabera (International Association of Forensic Sciences).

Perezida Kagame yakiriye itsinda riturutse mu ishyirahamwe mpuzamahanga rya IAFS
Perezida Kagame yakiriye itsinda riturutse mu ishyirahamwe mpuzamahanga rya IAFS

Umukuru w’Igihugu yakiriye iri tsinda ryari riyobowe na Prof. Yankov Kolev, muri Village Urugwiro, kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Nzeri 2024.

Abagize iri tsinda bari mu Rwanda, aho bitabiriye inama mpuzamahanga ya AFSA2024, ihuriza hamwe abahanga mu rwego rw’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera baturutse hirya no hino muri Afurika no ku Isi, bakaganira ku iterambere ry’uru rwego muri Afurika.

Mu bandi bari bagize iri tsinda, Perezida Kagame yakiriye, barimo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda cy’Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFI), Dr. Charles Karangwa, Umuyobozi Mukuru wa AFSA, Dr. Antonel Olckers n’abandi.

Ni ku nshuro ya mbere hari hateranye inama y’ihuriro mpuzamahanga ry’ibigo by’ibimenyetso n’ubumenyi byifashishwa mu butabera (IAFS), nyuma y’uko mu 2023, ikigo cya African Forensic Science Academy, cyayiteguye cyahawe icyicaro mu Rwanda.

Iyi nama yateguwe ku bufatanye n’Ikigo cy’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera, RFI. Ikigo kimaze gutanga umusanzu ufatika mu Rwanda ndetse no mu Karere.

RFI itanga serivisi zishingiye ku buhanga aho kuva mu 2018 kugeza mu 2023, yafashije gukemura ibibazo bishingiye kuri ibyo bimenyetso bigera ku 37,363.

RFI ifite laboratwari 12 zitanga uruhurirane rwa serivisi zirimo gupima uturemangingo ndangasano (ADN), guhangana n’ibyakwangiza umubiri, gutahura ibisasu, gusuzuma amajwi n’inyandiko, gufata ibipimo by’ibiyobyabwenge n’iby’ababikoresheje n’izindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka