Perezida Kagame yakiriye itsinda riturutse mu muryango Morgridge Family Foundation
Nk’uko bitangwazwa n’urukuta rwa Twitter rw’umukuru w’igihugu, Perezida wa Repubilika yakiriye itsinda riturutse mu muryango wo muri Amerika witwa Morgridge Family Foundation.

Ni itsinda Perezida Kagame yakiriye kuri uyu wa kane maze baganira ku bufatanye mu bikorwa by’ubugiraneza, hibandwa ku burezi.
Ni umuryango wigenga, washinzwe na John hamwe na Carrie Morgridge mu mwaka wa 2008, ukaba ufite intego yo gukora ibikorwa bihindura ubuzima bikanazana ibisubizo ku bibazo Bihari.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|