Perezida Kagame yakiriye Intumwa ya Papa mu Rwanda n’abandi ba Ambasaderi bashya
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Intumwa ya Papa mu Rwanda, Arikiyepiskopi Alnardo Sanchez Catalan, wanamugejejeho ibyangombwa bimwemerera guhagararira Papa mu Rwanda.

Ni umuhango wabaye tariki 22 Kamena 2022, aho yakiriye n’izindi ntumwa zigiye guhagararira ibihugu byazo mu Rwanda, zirimo Merzak Bedjaoui wa Algeria, Damptey Bediako Asare wa Ghana na Maj Gen (Rtd) Robert Rusoke wa Uganda.
Itorwa rya Musenyeri Arnaldo Sanchez Catalan wo muri Diyosezi ya Manila muri Philippines, kuba Intumwa ya Papa mu Rwanda byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 26 Mutarama 2022.

Musenyeri Arnaldo Catalan yari asanzwe akora mu biro by’intumwa ya Papa mu gihugu cy’u Bushinwa, aho aje mu Rwanda asimbuye Musenyeri Andrzej JOZWOWICZ wahawe ubutumwa bwo guhagararira Papa mu gihugu cya Iran, nyuma y’imyaka ine yari amaze ari intumwa ya Papa mu Rwanda.
Mbere y’uko atangira ubutumwa bwo guhagararira Papa mu Rwanda, Musenyeri Arnaldo Catalan yashyizwe mu rwego rw’Abepiskopi tariki 11 Gashyantare 2022, mu muhango wabereye muri Katedarali ya Manila muri Philippines uyoborwa na H.E Luis Antonio Cardinal Tagle, afatanyije na Jose Cardinal Advancula Arkiyeskopi wa Manila na Musenyeri Charles John Brown.

Musenyeri Arnaldo Catalan w’imyaka 55, intego ye y’ubushumba ni “IUXTA MISERICORDIAM NON DEFICIMUS”, mu Kinyarwanda ni “Mu mpuhwe, nta gishobora kuduca intege”.

Ohereza igitekerezo
|