Perezida Kagame yakiriye intumwa ya mugenzi we Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire
Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 19 Nyakanga yakiriye Fidele Sarassoro intumwa idasanzwe ya Perezida wa Côte d’Ivoire Alassane Ouattara.
Village Urugwiro yatangaje ko Fidele usanzwe ari n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Côte d’Ivoire, yashyikirije Perezida Kagame ubutumwa bwa mugenzi Alassane Ouattara.
Kuri uwo munsi kandi Umukuru w’Igihugu yakiriye muri Village Urugwiro, Ellen Johnson Sirleaf wahoze ari Perezida wa Liberiya, Graça Machel wabaye umugore w’umukuru w’igihugu muri Afurika y’Epfo, Nelson Mandela.
Perezida Kagame yakiriye kandi na Leymah Gbowee wahawe igihembo cyitiriwe Nobel cy’Amahoro. Bose baje mu Rwanda mu nama ya Women Deliver.
Iyi nama ya Women Deliver 2023 yajemo abantu bagera ku bihumbi bitandatu (6000) bavuye hirya no hino ku isi, ni iya mbere ibereye ku mugabane w’Afurika.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|