Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya ba Polisi y’u Rwanda
Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gashyantare 2023, Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro, yakiriye indahiro z’abayobozi bakuru ba Polisi, DCG Félix Namuhoranye na CP Vincent Sano.
- Perezida Kagame ubwo yakiraga indahiro z’abo bayobozi
Muri uwo muhango, Perezida Paul Kagame yavuze ko imikoranire hagati ya Polisi n’abaturage ari ingenzi, kugira ngo Polisi igere ku ntego zayo n’abaturage batekane.
Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo Polisi ari yo ishinzwe umutekano w’abaturage ku ikubitiro, ariko itabigeraho ikoze yonyine ahubwo hagomba ubufatanye bwa bombi, ati “Ubufatanye ni ingenzi kandi ab’ibanze ni abaturage”.
Ati “Birumvikana ko Polisi ishinzwe umutekano ariko mbere na mbere ifatanya n’abaturage ubwabo, nayo ikabafasha mu bibazo bijyana n’umutekano wabo.”
Yavuze ko ubuyobozi bw’u Rwanda buzakomeza guha Polisi ibyo ikeneye byose ngo ikore akazi kayo, kandi ngo ibyo bintu birimo ibikoresho n’ubumenyi bigezweho.
Perezida Kagame ariko yavuze ko abapolisi nabo bagomba gukora neza ibyo bashinzwe, bitaba ibyo bakabihanirwa. Ngo nabo bagira uko bakurikoranwa ariko ngo si ngombwa ko bigera aho hose.
Umukuru w’Igihugu yifurije DCG Félix Namuhoranye na DIGP Vincent Sano, kuzagira imirimo myiza mu nshingano nshya bahawe.
- DCG Félix Namuhoranye arahirira kuzuzuza inshingano ze
Ku wa Mbere tariki 20 Gashyantare 2023 nibwo Perezida Kagame yagize DCG Namuhoranye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, asimbuye Dan Munyuza wari kuri uwo mwanya.
Icyo gihe kandi CP Vincent Sano yagizwe Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa.
Mu muhango wo kwakira indahiro z’abo bayobozi, Perezida Kagame yabasabye guharanira imikoranire myiza no gushyira imbere abaturage kugira ngo inshingano zabo zigerweho.
Yavuze ko na Guverinoma izaharanira gutanga ibyo isabwa byose, kugira ngo Polisi ikore inshingano zayo.
Ati “Iyo tumaze kubikora gutyo, abayobozi ba Polisi bagomba kubikoresha neza, bakuzuza neza inshingano kugira ngo icyo abaturage babatezeho gishobore kuboneka kandi gikorwe neza.”
Yakomeje agira ati “Izo nshingano zigomba kubahirizwa uko bikwiriye, iyo bitagenze gutyo nabo bagira uko babibazwa, ariko sinibaza ko bigera aho cyane cyane iyo abantu bumva uburemere.”
- CP Vincent Sano
Namuhoranye warahiriye kuba Umuyobozi Mukuru wa Polisi, mu 2018 nibwo yagizwe Umuyobozi Wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe ibikorwa. Mbere yaho yari Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|