Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abacamanza baherutse gushyirwa mu myanya

Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye indahiro ya Dr. Aimé Muyoboke Kalimunda, Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, François Régis Rukundakuvuga, Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire na Clotilde Mukamurera Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.

Perezida Kagame yakiriye indahiro z'abacamanza
Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abacamanza

Abo bacamanza uko ari batatu, Perezida Kagame yari yabashyize muri iyo myanya ku itariki 21 Mata 2021.

Perezida Kagame yakira indahiro zabo yabasabye gufasha ubutabera kurinda ubukungu bw’u Rwanda n’imibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati "Tumaze kwakira indahiro z’ abacamanza bo mu nkiko zitandukanye kandi inshingano bari bazisanganywe, igishya ni uko bahinduye imirimo mu nkiko. Ubukungu bwacu bumaze kwaguka n’ ibyifuzo na byo ni ko byiyongera n’imibereho".

Akomeza agira ati "Ubutabera na bwo bugomba gukurikirana iryo zamuka ry’ubukungu n’imibereho".

François Régis Rukundakuvuga
François Régis Rukundakuvuga

Perezida Kagame atanga urugero ku byaha bikorerwa ku ikoranabuhanga n’ishoramari n’ amasezerano mpuzamahanga, ariko hagakenerwa kumenya ko ibyasezeranyijwe bizaboneka kandi ubutabera bugakurikirana ibyo bikorwa n’ahabonetse amakosa agahanwa.

Avuga ko abafitiye imyenda amabanki, amasezerano ntacyo yaba amaze abagerageza kuyatesha agaciro badakumiriwe bakanabihanirwa.

Clotilde Mukamurera
Clotilde Mukamurera

Perezida Kagame avuga ko abaturage batera ikizere ubutabera kubera imanza zitarangizwa, akibaza impamvu bavuga ko harimo ruswa bikazamura izindi manza.

Yagize ati "Inzego z’ubutabera zigomba gushyigikira iyubahirizwa ry’ amategeko, kandi n’ abacamanza bakarangwa no kuyubahiriza".

Perezida Kagame avuga u Rwanda rwishimiye ko rwaje ku mwanya wa 37 ku isi mu bihugu bigendera ku mategeko, ariko asaba ko rwakomeza intambwe rugana ku mwanya wa mbere.

"Tugomba kurinda ibyo twagezeho no kubyubakiraho ibindi".

Dr. Aimé Muyoboke Kalimunda
Dr. Aimé Muyoboke Kalimunda

Asaba ko inkiko zikemura impaka zikumvikanisha abantu hatagombye gutwara ikiguzi kinshi n’ibindi bibahenda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka