Perezida Kagame yakiriye inararibonye mu bya Siyansi

Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 3 Gicurasi 2024, ni bwo Umukuru w’Igihugu yakiriye abayobozi batandukanye bafite aho bahuriye na Siyansi.

Abo bayobozi Perezida Kagame yakiriye barimo, Prof Romain Murenzi, umwarimu muri Kaminuza ya Worcester Polytechnic Institute yo muri Massachusetts muri Amerika na Prof Remi Quirion uhagarariye Umujyi wa Quebec mu birebana na siyansi.

Iyi nkuru dukesha ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro, ivuga ko aba bayobozi ubwo bahuraga na Perezida Kagame, baganiriye ku bujyanama bwagutse muri siyansi.

Aba bayobozi bari mu Rwanda aho bari bitabiriye inama Mpuzamahanga ya 5 y’Ihuriro ry’Abajyanama ba za Guverinoma muri Siyansi.

Ni inama yari igamije guhuza abo mu rwego rw’uburezi, abo mu nzego zifata ibyemezo, muri dipolomasi no mu rwego rw’abikorera baturutse mu bihugu 65 mu 160 bigize iri huriro, ikaba yaramaze iminsi 2.

Iyi nama yatangijwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, tariki ya 1 Gicurasi 2024, akaba ari ubwa mbere ibereye ku mugabane wa Afurika.

Ubwo yayitangizaga ku mugaragaro, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yavuze

ko Siyansi itegerejweho kugira uruhare rukomeye mu rugendo Igihugu cyatangiye rwo kuzagira ubukungu buringaniye muri 2035.

Minisitiri Dr. Edouard Ngirente, yavuze ko nka Leta y’u Rwanda bazi neza agaciro ka siyansi, ikoranabuhanga na inovasiyo mu nzego zose, mu guteza imbere imibereho myiza n’iterambere rirambye mu gihugu.

Intego nyamukuru yayo ni ugushaka ibisubizo bishingiye kuri siyansi, by’ibibazo bibangamiye Isi birimo ibyatewe n’icyorezo cya Covid-19, ihindagurika ry’ibihe n’ibyerekeye ku ikoranabuhanga ritera imbere byihuse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka