Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba Ambasaderi babiri bashya mu Rwanda

Perezida Paul Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Kanama 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye impapuro za ba Amabasaderi bashya babiri barimo WANG Xuekun wa Repubulika y’u Bushinwa.

Umukuru w’Igihugu uretse ambasaderi mushya w’u Bushinwa, yakiriye kandi na Andrew Posyantos Efron Zumbe Kumwenda, uzahagararira inyungu za Malawi mu Rwanda.

Bwana Andrew Posyantos Efron Zumbe Kumwenda, yakiriwe na Perezida kagame nyuma yo gushyikiriza kopi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwereran ushinzwe umuryango wa afurika y’Iburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh.

Aba ba Ambasaderi batangaje ko Ibihugu byabo byiyemeje kurushaho guteza imbere imibanire myiza, isanzwe hagati yabyo n’u Rwanda.

Bwana WANG yavuze ko yagiranye ibiganiro by’ingenzi na Perezida Kagame, byagarutse ku bufatanye busanzwe buriho bw’ibihugu byombi, ndetse ashima intambwe u Rwanda rumaze kugeraho mu iterambere.

Yagize ati “Ibiganiro twagiranye na Perezida Paul Kagame byaranzwe n’ubushuti kandi bitanga umusaruro, byibanze ku bufatanye n’umubano hagati y’ibihugu byombi. U Rwanda ni kimwe mu bihugu by’ingenzi kandi turashima cyane intambwe rwagezeho mu iterambera. Mu myaka ya vuba Perezida Kagame na Xi Jiping bashyize umubano w’ibihugu byombi ku rwego rushya.”

Yunzemo ko mu byo agiye gukomeza mu nshingano ze, harimo gushyira imbaraga mu gushimangira umubano n’ubutwererane hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa. Umubano w’ibihugu byombi ugaragarira mu bikorwa by’ubuvuzi, uburezi, ubuhinzi, ikoranabuhanga n’ibikorwaremezo bitandukanye.

Ambasaderi wa Malawi, bwana Andrew Posyantos, yavuze ko ubwo yahabwaga izi nshingano na Perezida Lazarus Chakwera, yamusabye ko ibyo agiye gukora bitagomba kwibanda ku mubano ushingiye kuri dipolomasi gusa, ahubwo kuri politiki y’ubukungu.

Yagize ati “Ubwo nahabwaga izi nshingano na Perezida wanjye, yarambwiye ngo iki si igihe cya dipolomasi gusa, ahubwo ni umwanya wa dipolomasi ishingiye ku bukungu, dukeneye kugira icyo dukorera abaturage bacu. Rero ndi hano kugira ngo nigire ku Rwanda ibyo rumaze kugeraho, kuko ruri ku rwego ruhambaye rw’ibyo rumaze gukora, hari ibyo nziga bizamfasha kwereka igihugu cyanjye.”

Yavuze ko kugeza ubu umubano w’u Rwanda na Malawi uhagaze neza ,kuko ushingiye ku bushuti buri hagati y’abakuru bibihugu byombi, anakomoza ku kuba mu murwa mukuru Lilongwe hari umuhanda witiriwe Perezida Paul Kagame.

Mu 2007 ku butegetsi bwa Perezida Bingu wa Mutharika, mu Mujyi wa Lilongwe nibwo hatashywe umuhanda ufite ibilometero hafi 3.5 wiswe ‘Paul Kagame Road’.

Ambasaderi Posyantos, yatangaje kandi ko vuba aha mu mpera za Kanama, hazashyirwaho akanama gashinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye, hagati y’u Rwanda na Malawi (JPCC).

Ibindi murabisanga muri iyi video

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka