Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba Ambasaderi 12 bashya

Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro, yakiriye ba Ambasaderi bashya 12, bamugejejeho impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

Ibiro by’umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame, yakiriye aba bayobozi ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Kanama 2023.

Aba ba Ambasaderi barimo Ronald Micallef wa Malta, Mesfin Gebremariam Shawo wa Ethiopia, Mohammed Mellah wa Algeria na Jeong Woo-Jin wa Korea y’Epfo.

Perezida Kagame kandi mu bandi ba Ambasaderi yakiriye harimo Heike Uta Dettmann uhagarariye u Budage, Naeem Ullah Khan wa Pakistan, Einat Weiss wa Israel, Soumaïla Savané wa Guinea, Mahmood Ahmed Abdulla wa Bahrain, Mathews Jere wa Zambia, Mlondi Solomon Dlamini wa Eswatini na Majid Saffar wa Iran.

Aba ba Ambasaderi ubwo baganiraga n’itangazamakuru, bose bahuriye ku gushimangira umubano usanzweho hagati y’ibihugu byabo n’u Rwanda.

Bavuga ko bifuza kwimakaza umubano w’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye bisanzwe bifatanyamo, harimo ibikorwa remezo, ubuhinzi, uburezi, imibereho myiza, ndetse no guteza imbere ubukungu bushingiye ku nganda n’ibyoherezwa mu mahanga.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka