Perezida Kagame yakiriye Igikomangoma Charles cy’u Bwongereza

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Kamena 2022, muri Village Urugwiro, bakiriye Igikomangoma cya Wales, Charles Philip n’umugore we Camilla.

Perezida Kagame na Prince Charles, bagiranye ibiganiro byibanze ku bufatanye n’umubano hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza.

Igikomangoma Charles cy’u Bwongereza, ari mu Rwanda kuva ku mugoroba wo ku wa Kabiri, aho yahageze aje kwitabira Inama ya CHOGM, ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu Muryango wa Commonwealth, aho ahagarariye Umwamikazi Elizabeth II.

Abinyujije kuri Twitter, Prince Charles yashimiye Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ku bw’ikaze n’urugwiro babakiranye.

Igikomangoma Charles cy’u Bwongereza na Madamu Camilla, mu masaha ya mbere ya saa sita babanje gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, aho bagiye kunamira inzirakarengane zihashyinguye.

Aherekejwe na Bizimana Jean Damascène, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Prince Charles n’umugore we Camilla, batambagijwe ibice bigize urwo rwibutso ndetse basobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ingaruka zayo ndetse n’ubudasa bw’Abanyarwanda mu kwishakira ibisubizo byabagejeje ku bumwe n’ubwiyunge no kongera kwiyubaka mu myaka 28 ishize. Yanashyize indabo ku mva.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka