Perezida Kagame yakiriye General Dagalo wo muri Sudani

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, yatangaje ko tariki ya 5 Mutarama 2024, Perezida Kagame yakiriye Gen Mohamed Hamdan Dagalo, uyobora umutwe wa RSF wo muri Sudani, uri mu ruzinduko mu bihugu biri muri aka karere ka Afurika.

Perezida Kagame yakiriye General Dagalo wo muri Sudani
Perezida Kagame yakiriye General Dagalo wo muri Sudani

Gen Dagalo yagaragarije Umukuru w’Igihugu uko ibibazo biteye muri Sudani, ndetse n’aho inzira zo kubishakira umuti igeze ziganisha iki gihugu ku mahoro.

Perezida Kagame yijeje ubufasha bw’u Rwanda mu gushyigikira inzira y’amahoro n’ibiganiro, byatangijwe mu kurangiza intambara ihanganishije impande zombi, ashimangira ko hakenewe igisubizo cya politiki kugira ngo abaturage ba Sudani bave mu kaga gaterwa n’intambara.

Gen Dagalo, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, yatangaje ko Perezida Kagame yumvise icyerekezo cya RSF cyo guhagarika intambara, kugira ngo hagerwe ku mutekano n’amahoro no gusubizaho imiyoborere ya gisivili ishingiye kuri demokarasi.

Gen Dagalo mu butumwa bwe yavuze ko u Rwanda ari Igihugu gikomeye, cyo kwigiraho byinshi, by’umwihariko ku bihugu byasenywe n’intambara n’andi makimbirane, nyuma bikaza kubona amahoro n’iterambere.

Gen Dagalo yavuze ko u Rwanda ari Igihugu cyo kwishimira, cyabaye urugero rwiza ku bihugu byinshi bifite inzozi zo kwikura mu ngaruka z’intambara n’amakimbirane, bikagana ku mahoro n’iterambere.

Gen Dagalo, uruzinduko yagiriye mu Rwanda rubaye nyuma y’igihe gito avuye muri Kenya, aho yagiranye ibiganiro na Perezida w’icyo gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka