Perezida Kagame yakiriye Gen (Rtd) Roméo Dallaire

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Kanama 2023, yakiriye Gen (Rtd) Roméo Dallaire, washinze Dallaire Institute for Children, Peace and Security uharanira kurwanya ikoreshwa ry’abana mu gisirikare, ndetse no kugarura amahoro n’umutekano.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Gen (Rtd) Romeo Dallaire, wari kumwe n’umugore we Marie-Claude Michaud, gusa ntihatangajwe ibikubiye mu biganiro Perezida Kagame yagiranye na Gen (Rtd) Dallaire.

Gen (Rtd) Roméo Dallaire washinze umuryango wa Dallaire Institute, ni we wari uyoboye Ingabo za UN zari zishinzwe kubungabunga amahoro mu Rwanda (MINUAR), mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Gen (Rtd) Dallaire yatangaje igitekerezo cyo gushinga umuryango wa Dallaire Institute, nyuma yo kubona uburyo abana bashowe mu bikorwa bya gisirikare n’iby’ubugizi bwa nabi, byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu 2022 u Rwanda rwasinye amasezerano yo kwakira Icyicaro Gikuru cy’Umuryango Dallaire Institute for Children, Peace and Security ku mugabane wa Afurika,

Ubwo hasinywaga aya masezerano, Dallaire Institute yagaragaje ko u Rwanda rushobora gukoresha ubunararibonye rufite mu gukwirakwiza ubutumwa bushishikariza ibihugu n’imiryango mpuzamahanga, mu kurwanya ibikorwa byo gushora abana mu gisirikare.

Umuryango Dallaire Institute for Children, Peace and Security, washinzwe mu 2007 ariko utangira gukorana n’u Rwanda kuva muri 2012.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka