Perezida Kagame yakiriye Gen Muhoozi wasoje uruzinduko mu Rwanda

Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukwakira 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye General Muhoozi Kainerugaba n’itsinda bari kumwe, ubwo basozaga uruzinduko rwihariye bagiriraga mu Rwanda.

Gen Muhoozi yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda
Gen Muhoozi yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda

General Muhoozi, Umuhungu wa Perezida Museveni, usanzwe ari n’umujyanama we mu by’umutekano, yatangiye uruzinduko rwe rwihariye ku wa gatandatu tariki 15 Ukwakira 2022, ndetse kuri uwo munsi ku mugoroba yakirwa na Perezida Kagame.

Gen. Muhoozi yaje mu Rwanda aherekejwe n’abarimo Umunyamakuru Andrew Mwenda.

Uruzinduko Gen. Muhoozi yasoje ni urwa gatatu agiriye mu Rwanda muri uyu mwaka, nyuma y’urwa mbere rwabaye ku ya 22 Mutarama na 14 Werurwe 2022, mu rwego rwo gusubiza mu buryo umubano w’u Rwanda na Uganda wari umaze igihe utifashe neza.

Amakuru dukesha Village Urugwiro, avuga ko Perezida Kagame yakiriye kandi Umunyamabanga Mukuru w’Isoko rusange rihuza ibihugu bya Afurika (African Continental Free Trade Area-AfCFTA), Wamkele Mene.

Wamkele Mene, yamenyesheje Perezida Kagame aho gahunda igeze mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’isoko rusange.

Umunyamabanga Mukuru w’isoko rusange rya Afurika, yaherukaga kwakirwa na Perezida Kagame, ku ya 1 Gashyantare 2022, bagirana ibiganiro byari bigamije kurebera hamwe intambwe imaze guterwa mu kugera ku mahame agenga iri soko rusange.

Wamkele yakiriwe n’Umukuru w’Igihugu, aherekejwe na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome.

Perezida Kagame yakiriye kandi Umunyamabanga Mukuru wa AfCFTA n'itsinda ayoboye
Perezida Kagame yakiriye kandi Umunyamabanga Mukuru wa AfCFTA n’itsinda ayoboye

U Rwanda kugeza ubu rwashyizwe mu bihugu bitandatu byatangiye gahunda yo gukorana ubucuruzi, hageragezwa ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Isoko Rusange rya Afurika.

Ni umwanzuro watangajwe n’ubunyamabanga bw’iri soko ku wa 25 Nyakanga 2022 i Accra muri Ghana, mu nama ya 9 y’Abaminisitiri bashinzwe ibikorwa by’iri soko rusange rya Afurika.

Ibindi bihugu byashyizwe muri iyi gahunda ni Cameroon, Misiri, Ghana, Kenya, Mauritius na Tanzania.

Ibi bihugu byatoranyijwe mu bisaga 36 byari byohereje ubusabe bw’uko nabyo byakwinjira muri iyi gahunda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka