Perezida Kagame yakiriye Dr Ron Adam wari Ambasaderi wa Israel ucyuye igihe

Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro yakiriye Dr Ron Adam, Ambasaderi wa Israel mu Rwanda waje kumusezeraho.

Village Urugwiro, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Dr Ron Adam kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Kanama 2023, aje kumusezeraho nka Ambasaderi wa Israel usoje inshingano ze zo guhagararira icyo gihugu mu Rwanda.

Ku wa Gatatu tariki 1 Kamena, Ambasaderi Ron Adam yakiriwe kandi na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent biruta yakiriye Ron Adam, mu rwego rwo kumusezeraho.

Mu biganiro bagiranye Dr Biruta yashimiye Ambasaderi Ron Adam imirimo yakoze ikomeye mu guharanira guteza imbere umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Israel.

Mu 2018 nibwo Dr Ron Adam yagizwe Ambasaderi wa mbere wa Israel mu Rwanda, ubwo yatangiranaga na Ambasade y’icyo gihugu yari ifunguwe bwa mbere mu Rwanda muri Gicurasi 2019.

Dr Ron Adam wari umaze imyaka hafi itanu ari Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, ni umwe mu ba ambasaderi bari bakunze kugaragara cyane mu bikorwa bitandukanye mu Rwanda, yitabira ibirori n’ibitaramo byiganjemo iby’urubyiruko n’ibindi bigamije guteza imbere umubano hagati y’abanyarwanda na Israel.

Biteganyijwe ko Dr Ron Adam azasimburwa na Einat Weiss, nk’uko byemerejwe mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku ya 6 Kamena 2023.

Einat Weiss, Ambasaderi mushya wa Leta ya Israel mu Rwanda, azaba afite icyicaro i Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka