Perezida Kagame yakiriye Deborah Calmeyer washinze ikigo ‘ROAR Africa’
Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, anagirana ibiganiro na Deborah Calmeyer, umuyobozi akaba n’uwashinze ikigo ROAR Africa, kigamije guteza imbere ubukerarugendo muri Afurika.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu dukesha iyi nkuru, yatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Deborah Calmeyer ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 4 Nzeri 2023, aherekejwe n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi.
Perezida Kagame na Madamu Deborah Calmeyer, ibiganiro bagiranye byibanze ku ngingo zirimo ubufatanye mu guteza imbere ubukerarugendo.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje kandi ko Calmeyer ari mu Rwanda mu rwego rwo kwakira ba mukerarugendo baturutse hirya no hino, aho biteganyijwe ko bazasura ibice nyaburanga bitandukanye mu gihugu binyuze muri gahunda ya ‘Greatest Safari On Earth’.
ROAR Africa ni ikigo gisanzwe gifite uburambe mu bikorwa by’ubukerarugendo, kikaba gitembereza ba mukerarugendo bo ku rwego rwo hejuru.
Ku mugabane wa Afurika, gikorana n’ibihugu birimo Kenya, Zimbabwe, Seychelles, Botswana, South Africa, Uganda, Zambia, Mauritius, Tanzania, Mozambique, Namibia ndetse n’u Rwanda.
Urubuga rwa roarafrica.com, rutangaza ko iki kigo cyahisemo gukorana n’u Rwanda nyuma y’aho raporo ya World Economic Forum, igaragaje ko ari kimwe mu bihugu bitekanye ku Isi.
Iyo raporo igaragaza ko u Rwanda ruza imbere mu bihugu bitekanye ku mugabane wa Afurika, mu gihe ku rwego rw’Isi ruza ku mwanya wa cyenda. Ibi bikaba bituma ba mukerarugendo bishimira kuza gusura ibyiza nyaburanga birutatse.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|