Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi bashya barimo uwa Jamaica aherutse gusura

Mu ba Ambasaderi batanu bakiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mata 2022, harimo uw’igihugu cya Jamaica aherutse gusura mu byumweru bibiri bishize.

Nyuma yo kumugezaho impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, aba ba Ambasaderi barizeza kuzateza imbere imigenderanire n’ubuhahirane hagati y’Abanyarwanda n’abaturage bo ku migabane bakomotsemo ya Afurika, Amerika y’Epfo na Aziya.

Ambasaderi Esmond St. Clair Reid wa Jamaica ufite icyicaro i Abuja muri Nigeria, avuga ko azashyira mu bikorwa ibyemeranyijweho n’Abakuru b’ibihugu byombi ubwo Perezida Kagame yasuraga igihugu cye tariki 13-15 Mata 2022.

Ambasaderi Esmond yagize ati "Twasinye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ubukerarugendo no guhanahana ubujyanama muri politiki, ndetse hari n’itangazo rikubiyemo ibyo tuzafatanya byose bizashyirwa mu bikorwa n’inzego zinyuranye".

Undi mu Ambasaderi wo ku mugabane wa Amerika y’Epfo wakiriwe na Perezida Kagame ni Silvio José Albuquerquee Silva wa Brazil ufite icyicaro i Nairobi muri Kenya.

Uyu mu Ambasaderi avuga ko igihe kigeze ngo politiki na dipolomasi z’ibihugu byombi(u Rwanda na Brazil) bibyazwe umusaruro, hashingiwe ku kuba abaturage b’igihugu cye bafitanye isano ya hafi n’aba Afurika.

Yagize ati "Brazil ni cyo gihugu kinini cya Afurika ariko kitari ku mugabane wa Afurika, ndetse 56% by’abaturage b’igihugu cyanjye bibona nk’abafite inkomoko muri Afurika, ni amahirwe akomeye".

Avuga ko imbogamizi zikiri mu kongera ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi ariko ngo baraza kubishyiramo imbaraga kugira ngo Guverinoma z’ibihugu byombi zubake ubutwererane buhamye.

Abo ku Mugabane wa Afurika bakiriwe na Perezida Kagame harimo Ambasaderi wa Chad, Sommel Yabao Mbaidickoye ufite icyicaro i Brazzaville muri Congo.

Avuga ko aje nyuma y’uruzinduko Perezida w’igihugu cye, Gen Mahamat Idris Deby Ino yagiriye mu Rwanda tariki 18 Werurwe uyu mwaka, bakaba ngo bagamije kwiga uko basana igihugu cyabo bafatiye urugero ku mateka y’u Rwanda n’aho rugeze ubu.

Perezida Kagame kandi yakiriye Ambasaderi Lebbius Tangeni TOBIAS wa Namibia ufite icyicaro i Dar es Salam muri Tanzania, akaba avuga ko azateza imbere ubuhahirane, ku ruhande rw’u Rwanda bushingiye ahanini ku bijyanye n’icyayi na kawa.

Ambasaderi Marie Charlotte G. Tang wa Philippines ufite icyicaro i Nairobi, na we yagejeje kuri Perezida Kagame impapuro zo guhagararira igihugu cye, akaba avuga ko u Rwanda rutanga urugero rwiza mu kurwanya COVID-19.

Ambasaderi Tang avuga ko igihugu cye na cyo cyihatiye kurwanya icyo cyorezo, mu rwego rwo gutangira ubuhahirane mpuzamahanga butagira inkomyi zo gusabwa viza kw’abashoramari na ba mukerarugendo.

Perezida Kagame yakiriye aba ba Ambasaderi batanu kuri uyu wa Mbere nyuma y’aho ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize na bwo yakiriye abandi icyenda baturutse hirya no hino ku migabane yose igize Isi.

Kureba andi mafoto, kanda HANO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka