Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi bashya umunani

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 28 Kanama 2024, muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba Ambasaderi bashya umunani guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi Alison Heather Thorpe w'u Bwongereza
Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi Alison Heather Thorpe w’u Bwongereza

Ba Ambasaderi bakiriwe ba Perezida Kagame bakamushyikiriza impapuro zo guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda barimo Alexander Polyakov w’u Burusiya, Alison Heather Thorpe w’u Bwongereza, Mridu Pawan Das w’u Buhinde na Mauro Massoni w’u Butaliyani.

Abandi ba Ambasaderi, Umukuru w’Igihugu yakiriye barimo Fátima Yesenia Fernandes Juárez wo muri Venezuela, Enrique Javier Ochoa Martínez wa Mexique, Genţiana Şerbu wa Romania na Ambasaderi Ruslan Rafael oglu Nasibov wa Azerbaijan.

Perezida Kagame yakiriye na Fátima Yesenia Fernandes Juárez, ugiye guhagararira Venezuela mu Rwanda
Perezida Kagame yakiriye na Fátima Yesenia Fernandes Juárez, ugiye guhagararira Venezuela mu Rwanda

Aba Bambasaderi batangajwe ko bazahagararira ibihugu byabo mu Rwanda mu nama y’Abamisitiri yateranye tariki 23 Kanama 2024 ikaba ari yo yateranye bwa mbere nyuma y’irahira ry’Umukuru w’Igihugu.

Aba Badipolomate bakiriwe n’Umukuru w’Igihugu ni uburyo bwo kurushaho kwagura umubano hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu mu rwego rwo gukomeza no gushimangira imikoranire mu nzego zitandukanye.

Enrique Javier Ochoa Martínez wa Mexique na we yakiriwe na Perezida Kagame
Enrique Javier Ochoa Martínez wa Mexique na we yakiriwe na Perezida Kagame

Urugero ni nk’igihugu cy’u Burusiya cyari gisanzwe gifitanye umubano mwiza n’u Rwanda mu ngeri zirimo ubucuruzi, imijyi igezweho, ikoranabuhanga mu bijyanye n’isanzure, ubuzima n’ikoranabuhanga.

Ambasaderi Alexander Polyakov uhagarariye u Burusiya mu Rwanda yagize ati “U Burusiya bushima u Rwanda ku ruhare rwarwo mu gukemura ibibazo bya Afurika ndetse no gushyigikira gahunda zijyanye no gutsura ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika muri rusange.”

Ambasaderi mushya w'u Burusiya mu Rwanda, Alexander Polyakov
Ambasaderi mushya w’u Burusiya mu Rwanda, Alexander Polyakov

Ambasaderi w’u Buhinde mu Rwanda, Mridu Pawan, yavuze ko ibihugu byombi bibanye neza ndetse ko habayeho kugenderana kw’abayobozi.

Ati “U Buhinde n’u Rwanda bifitanye umubano ukomeye cyane ko nka Minisitiri w’Intebe wacu yigeze gusura u Rwanda kandi na Perezida Kagame yigeze kuza mu Buhinde, rero nzagerageza guteza imbere uyu mubano hagati y’u Rwanda n’u Buhinde.”

Abambasaderi bose uko ari umunani, mu migabo n’imigambi yabo bahuriza ku kuba bazibanda ku kwagura umubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda n’ibihugu byabo.

Ambasaderi Mauro Massoni w'u Butaliyani yakiriwe n'Umukuru w'Igihugu
Ambasaderi Mauro Massoni w’u Butaliyani yakiriwe n’Umukuru w’Igihugu
Ambasaderi Ruslan Rafael oglu Nasibov wa Azerbaijan mu Rwanda
Ambasaderi Ruslan Rafael oglu Nasibov wa Azerbaijan mu Rwanda
Perezida yakiriye na Genţiana Şerbu, Ambasaderi wa Romania mu Rwanda
Perezida yakiriye na Genţiana Şerbu, Ambasaderi wa Romania mu Rwanda
Ambasaderi mushya w'u Buhinde mu Rwanda, Mridu Pawan Das yakiriwe na Perezida Kagame
Ambasaderi mushya w’u Buhinde mu Rwanda, Mridu Pawan Das yakiriwe na Perezida Kagame
Perezida Kagame yakiriye kandi na Ambasaderi wa Mali ucyuye igihe Dianguina Yaya Doucouré
Perezida Kagame yakiriye kandi na Ambasaderi wa Mali ucyuye igihe Dianguina Yaya Doucouré

Kurikira ibindi muri iyi videwo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka