Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 14 bagiye guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yakiriye abambasaderi 14 baturutse mu bihugu bitandukanye none tariki ya 8 Gashyantare 2023, bamushyikiriza impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

Ambasaderi Suleiman Sani aje guhagararira igihugu cya Nigeria, Ambasaderi Yaya dit Dianguiné DOUCOURE yaturutse mu gihugu cya Mali, Ambasaderi William Alexander McDonald yaje guhagararira igihugu cya Baribados, Ambassador Isao FUKUSHIMA yaturutse mu Buyapani, Ambasaderi Aslan Alper Yuksel yaturutse muri TÜRKIYE, aba bose icyicaro cyabo kikazaba kiri mu Mujyi wa Kigali.

Ambasaderi Silas Adjé METCH waturutse muri Côte d’Ivoire icyicaro cye kizaba kiri i Kinshasa, Ambasaderi Ms. Theresa Zitting waturutse mu gihugu cya FINLAND icyicaro cye kizaba kiri Dar es Salaam mu gihugu cya Tanzaniya, naho Ambasaderi Tareque Muhammad waturutse mu gihugu cya BANGLADESH icyicaro cye kiri i Nairobi hamwe na Ambasaderi Ms. María Alejandra Guerra Ferraz de Andrade waturutse mu gihugu cya Chile na Ambasaderi Mr. Firas F. Khouri waturutse muri JORDAN icyicaro cyabo kizaba kiri Nairobi mu gihugu cya Kenya.

Ambasaderi Ms. Luísa Maria Machado da Palma Fragoso waturutse muri PORTUGAL hamwe na Ambasaderi H.E. Mr. HASSANE MAΪ DAWA Amadou waturutse mu gihugu cya Nigeria icyicaro cyabo bombi kizaba kiri Addis Ababa muri Ethiopia.

Ambasaderi Mohamed Mahfoudh Cheikh El Ghadi wo mu gihugu cya Mauritania icyicaro cye kizaba kiri Khartou naho Ambasaderi Simon Juach Deng waturutse mu gihugu cya Sudani y’Epfo icyicaro cye kiri Kampala muri Uganda.

Ambasaderi Mr. Suleiman Sani waje aturutse muri Nigeria avuga ko ibihugu byombi bizarushaho kugira imikoranire myiza ndetse n’ubufatanye mu guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

Ati “Ni ishema ku gihugu cyacu ndetse n’u Rwanda gufungura Ambasade mu Rwanda kuko bizongera ubufatanye mu bya politiki n’umubano w’ibihugu byombi”.

Ambasaderi Mr. William Alexander McDonald waturutse muri BARBADOS avuga ko yaje guhagararira igihugu cye mu Rwanda mu rwego rwo gushimangira umubano mwiza w’ibihugu byombi no kongera imikoranire mu bya Politiki.

Ati “Umubano w’ibihugu byombi uzarushaho kwiyongera hagati y’abayobozi b’ibihugu byombi ndetse no mu bikorwa bitandukanye birimo uburezi n’ikoranabuhanga, kuba mpagarariye Barbados mu Rwanda bizongera imikoranire myiza”.

Muri Mata 2022 Perezida Paul Kagame yagiriye urugendo muri iki gihugu cya Barbados rukaba rwarashimangiye umubano mwiza w’ibihugu byombi.

Mu rugendo rwe habayemo igikorwa cyo gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, mu nzego zitandukanye zirimo n’ikoranabuhanga, Barbados ikaba yiteguye gushyigikira u Rwanda mu mushinga w’uruganda rukora inkingo.

Gufungura za Ambasade z’ibindi bihugu mu Rwanda ni intambwe yo kongera umubano mwiza hagati y’ibi bihugu byombi.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka