Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi wa EU mu Rwanda ucyuye igihe

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tari 29 Nyakanga 2022, yakiriye muri Village Urugwiro, Ambasaderi Nicola Bellomo wari uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi (EU) mu Rwanda, wari uje kumusezeraho nyuma yo gusoza imirimo ye y’imyaka ine.

Perezida Kagame, yakiriye Ambasaderi Bellomo aherekejwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, Prof Nshuti Manasseh.

Amb. Nicolas Bellomo yatangiye inshingano ze zo guhagararira Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi mu Rwanda, ku ya 18 Mutarama 2018, nyuma yo gushyikiriza Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagarira uwo muryango.

Icyo gihe yatangaje ko mu nshingano ze agiye gukomeza gushyigikira u Rwanda muri gahunda z’iterambere, nk’igihugu gisanzwe ari umufatanyabikorwa wa EU, ndetse kandi gifite uruhare rukomeye ku mugabane wa Afurika.

Amb. Bellomo, icyo gihe yavuze ko umubano w’u Rwanda na EU uzakomeza gushingira ku ndangagaciro ndetse n’ubwubahane, demokarasi n’uburenganzira bwa muntu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka