Perezida Kagame yakiriye abayobozi baje gutangiza umukino wa IRONMAN Triathlon mu Rwanda

Perezida Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Mutarama 2022, yakiriye mu biro bye (Village Urugwiro) Umuyobozi mukuru wa Starstone Serge Pereira na Cindy Descalzi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko aba bombi bari mu Rwanda mu rwego rwo gutangiza umukino wa IRONMAN Triathlon uzabera mu Rwanda mu kwezi kwa Kanama 2022, mu Karere ka Rubavu.

Uyu mukino uzabera mu Rwanda ukaba ukubiyemo imikino itatu irimo uwo koga, kwiruka ku maguru ndetse no gusiganwa ku igare.

Abitabira aya marushanwa basiganwa mu ntera ndende, ari yo mpamvu umukino witwa IRONMAN Triathlon.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka