Perezida Kagame yakiriye abayobozi ba Global Citizen

Perezida Paul Kagame yakiriye Hugh Evans, Umuyobozi mukuru akaba n’uwashinze umuryango Global Citizen ndetse na Francine Katsoudas, Umuyobozi wungirije w’inama y’ubutegetsi y’uyu muryango hamwe n’intumwa bari kumwe.

Umukuru w’Igihugu yakiriye aba bayobozi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ukuboza 2023, mbere y’igitarano cya “Move Afrika: Rwanda” kibera muri BK Arena kuri uyu mugoroba.

Iki gitaramo kigiye kubera mu Rwanda ku bufatanye bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB na Global Citizen ndetse na PGLang, kikaza kuririmbamo umuraperi w’icyamamare, Kendrick Lamar Duckworth wageze mu Rwanda ku wa Kabiri.

Ni igitaramo kiri buririmbemo n’abandi bahanzi bakomeye barimo Umuhanzikazi Zuchu ukomoka muri Tanzania, Bruce Melodie, Ariel Wayz ndetse na Dj Toxxyk umaze kwamamara mu kuvanga imiziki.

Muri icyo gitaramo kandi haraberamo ubukangurambaga bugamije kurengera abaturage mu gusaba byihutirwa ko abayobozi b’isi bafata iya mbere mu gushakira umuti ibibazo bibangamiye umugabane wa Afurika.

Ikigo pgLang cya Kendrick Lamar ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, byemeranyijwe ko ibi bitaramo bya “Move Afrika: Rwanda” bizajya bibera I Kigali buri mwaka mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere kugeza mu 2028. Ndetse biteganyijwe ko ibi bikorwa ngarukamwaka bizajyana no kongera umubare w’Ibihugu bizajya biberamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka