Perezida Kagame yakiriye abayobozi b’uruganda rukora imodoka rwa Volkswagen

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye abayobozi baturutse muri Volkswagen aho bari mu Rwanda mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka itanu y’ubufatanye buri hagati y’u Rwanda n’uru ruganda.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye aba bayobozi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Kamena 2023.

Perezida Kagame yagiranye n’aba bayobozi ibiganiro birimo n’ibijyanye n’umushinga wo gukora imashini zihinga zikoresha amashanyarazi zigenewe abahinzi.

Mu 2021, Volkswagen Rwanda nibwo yatangiye kugerageza umushinga w’imashini zikoreshwa mu buhinzi (tractor) zikoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, aho igerageza ry’ibanze riri gukorerwa mu Bugesera.

Iyi mashini ikoresha batiri zishyirwamo umuriro bitandukanye n’izari zisanzwe zakoreshaga mazutu cyangwa se lisansi, ikora kandi imirimo itandukanye uhereye ku gutunganya ubutaka kugera ku gusarura.

Mu 2018 nibwo uruganda rwa Volkswagen rwatangiye ibikorwa byo guteranyiriza imodoka mu Rwanda.

Umuhango wo gutangiza ibikorwa by’uru ruganda wayobowe na Perezida Paul Kagame.

Volkswagen yatangiye ibikorwa mu Rwanda intego ari uko izajya iteranya imodoka 1000 ku mwaka.

Izi modoka ziteranyirizwa mu Rwanda, ibikoresho byose bivanwa hanze cyane cyane muri Afurika y’Epfo ariko hari n’ibikoresho bituruka muri Argentine.

Uru ruganda rwa Volkswagen rwari rusanzwe rukorera muri Afurika y’Epfo, Kenya na Nigeria.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka