Perezida Kagame yakiriye Abayobozi b’Inteko Zishinga Amategeko zo muri ‘Francophonie’

Perezida Paul Kagame, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Nyakanga 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye Abayobozi b’Inteko Zishinga Amategeko zo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, APF, bari mu Rwanda bitabiriye Inteko Rusange ya 47.

Abo bayobozi bakiriwe na Perezida kagame, bari barangajwe imbere na Perezida w’Inteko Inshinga Amategeko y’u Rwanda, umutwe w’Abadepite, Hon. Mukabalisa Donatille na Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga mukuru w’Umuryango wa OIF, uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, Vincent Biruta.

Inteko rusange ya 47 y’Inteko Zishinga Amategeko zo mu bihugu bikoresha Igifaransa, Assemblée Parlementaire de la Francophonie (APF), imaze iminsi ibera mu Rwanda, yitabiriwe n’abagera kuri 300 bahagarariye ibihugu bigera kuri 90 bibarizwa muri ‘Francophonie’, yatangiye ku wa 5-9 Nyakanga 2022.

Abagize inteko zishinga Amategeko zo mu muryango wa Francophonie kandi, bahaye Perezida Kagame Umudali w’icyubahiro uzwi nka ’Ordre de la Pléiade’, ukaba uhabwa abantu bagize uruhare rukomeye mu bihugu bivuga Igifaransa, bakimakaza amahame ya Francophonie ndetse bakanateza imbere ururimi rw’Igifaransa mu bihugu byabo no ku Isi.

Uyu mudali kandi uzwi nka Ordre de la Francophonie et du Dialogue des Cultures, watangiye gutangwa mu 1976 ku gitekerezo cy’Ingoro z’Inteko ishinga amategeko zigize Francophonie, APF.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bikomeza bitangaza ko uyu mudali wa La Pléiade, witiriwe itsinda ry’abasizi b’Abafaransa babayeho mu kinyejana cya 16 bari bafite intego yo guteza imbere ururimi rw’Igifaransa, kikagera ku rwego rw’izindi ndimi zubashywe zakoreshwaga mu buvanganzo nk’Ikilatini.

Uyu mudali Ordre de la Pléiade, umaze guhabwa abantu benshi bakomeye ku Isi Harimo abakuru b’ibihugu, abanyapolitiki, intiti mu buvanganzo, abarimu bo mu ma Kaminuza, abahanga mu bintu bitandukanye birimo ubugeni na siporo.

Inteko Rusange ya APF iterana inshuro imwe mu mwaka. Uyu mwaka ibereye mu Rwanda ku butumire bw’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, nyuma y’imyaka ibiri yari imaze ititabirwa imbonankubone kubera ingamba zo kurwanya Covid-19.

Iyi nama ikaba ifatwa nk’urubuga abayitabira baganiriramo kandi bagafata imyanzuro ku bibazo bikomereye Isi, by’umwihariko no mu bihugu byo mu Karere ka ’Francophonie’.

Mu mugoroba wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 ihuriro ry’abagore bo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Francophonie rimaze rishinzwe, Madamu Jeannette Kagame yashimye uruhare Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko bagize mu iterambere ry’Igihugu, bashyiraho Amategeko asubiza agaciro umwari n’umutegarugori, ndetse n’abagabo bafashe iya mbere mu gushyigikira ko uburenganzira bw’umugore bwubahirizwa, bashyiraho amategeko atagira uwo asubiza inyuma.

Ubwo yafunguraga imirimo y’iri hururiro, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko Inteko zishinga amategeko ari inkingi ya mwamba yo kwimakaza demokarasi no kubaka amahoro arambye, abagaragariza ko hatariho imiyoborere myiza zigiramo uruhare, imbaraga zishyirwa mu kubaka iterambere ntacyo zaba zimaze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka