Perezida Kagame yakiriye abayobozi b’Ihuriro AGRA riteza imbere Ubuhinzi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 07 Nzeri 2020 yakiriye mu biro bye abayobozi H.E Hailemariam Desalegn na Dr. Agnes Kalibata b’Umuryango nyafurika uharanira iterambere ry’ubuhinzi (AGRA).

Aba bayobozi bari mu Rwanda, bakaba bitabiriye inama mpuzamahanga y’ihuriro nyafurika yiga ku iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika (African Green Revolution Forum - AGRF).

Biteganyijwe ko iyo nama ku buhinzi n’ubworozi ibera i Kigali guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 08 -11 Nzeri 2020 ikitabirwa n’abaturutse hirya no hino ku isi, benshi bakaba bayikurikira bifashishije ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka