Perezida Kagame yakiriye abakuru b’Ibihugu barimo uwa Guinea na Somalia
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye anagirana ibiganiro mu biro bye n’abakuru b’Ibihugu barimo Sheikh Hassan Mohamud wa Somalia, Mamadi Doumbouya wa Guinea na Sassou N’Guesso wa Repubulika ya Congo.
Yabakiriye kuri uyu wa mbere tariki 12 Kanama 2024, nyuma y’uko bari baje kwifatanya no kumutera ingabo mu bitugu mu muhango w’irahira rye wabaye ku cyumweru tariki 11 Kanama 2024.
Bagiranye ibiganiro bitandukanye byiganjemo kurushaho kunoza umubano hagati y’Ibihugu na za Guverinoma zabo, hagamijwe ibikorwa by’iterambere ku mpande zombi.
Uwabimburiye abayobozi bakuru b’Ibihugu bakiriwe na Perezida Paul Kagame kuri uyu munsi ni Perezida wa Repubulika ya Congo Sassous N’Guesso bagiranye ibiganiro byibanze cyane ku mubano usanzwe uri hagati y’Ibihugu byombi.
Nyuma wo kwakira Umukuru w’Igihugu cya Repubulika ya Congo, Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Mamadi Doumbouya wa Guinea wari wifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti zabo mu muhango w’irahira rya Perezida Paul Kagame.
Perezida Kagame kandi yanakiriye mugenzi we wa Somalia Sheikh Hassan Mohamud, nawe bagiranye ibiganiro byibanze cyane ku kurushaho kwagura umubano Ibihugu byombi bisanzwe bihuriyeho.
Si abakuru b’Ibihugu gusa bakiriwe na Perezida Paul Kagame, kuko yakiriye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri, Badr Abdelatty n’itsinda bari kumwe ririmo Prof Magdi Habib Yacoub, umuganga w’inzobere w’indwara z’umutima wagize igitekerezo cyo kubaka ibitaro byihariye by’indwara z’umutima mu Rwanda.
Ministiri Badr Abdelatty yabonanye n’Umukuru w’Igihugu kuri uyu wa mbere nyuma y’uko yari amaze gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye na Leta y’u Rwanda binyuze muri za Minisiteri zirimo iy’Ububanyi n’amahanga hamwe n’iy’Ubuzima, ku mpande z’Ibihugu byombi.
Inkuru zijyanye na: Kagame Inauguration 2024
- Nyuma y’irahira rya Perezida wa Repubulika harakurikiraho iki?
- Itorero Urukerereza ryanyuze abitabiriye ibirori by’Irahira rya Perezida Kagame
- Kuri uyu wa Mbere mu Rwanda hatanzwe ikiruhuko rusange
- Ibihe by’Amateka n’Umurage w’Ubuyobozi bwa Paul Kagame
- Iyi manda nshya ni iyo gukora ibirenze kugira ngo ibyo twifuza tubigereho - Kagame
- Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda (Amafoto)
- Abanyarwanda baturutse hirya no hino bitabiriye irahira rya Perezida Kagame (Amafoto)
- Obasanjo, Touadéra, Mnangagwa, Mswati III, Gnassingbé, Nana Akufo-Addo,… bageze mu Rwanda
- Kigali: Polisi yasobanuye uko imihanda ikoreshwa kuri uyu munsi w’irahira rya Perezida Kagame
- Video: Reba uko Gen Muhoozi yasesekaye i Kigali mu irahira rya Kagame
- Abanyacyubahiro batandukanye bageze i Kigali mu irahira rya Perezida Kagame
- Umukuru w’Igihugu ararahira kuri iki Cyumweru: Ibisobanuro by’indahiro ye n’ibirango ahabwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|