Perezida Kagame yakiriye abahanzi barimo Knowless aranabagabira

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, mu rwuri rwe ruri i Kibugabuga bakiriye abahanzi batandukanye batuye mu Karumuna, mu Karere ka Bugesera barimo na Knowless waherukaga kubimusaba nawe akamwemerera ko azabatumira akanabagabira.

Perezida Kagame yakiriye abahanzi barimo Knowless aranabagabira
Perezida Kagame yakiriye abahanzi barimo Knowless aranabagabira

Perezida Kagame na Madamu bakiriye aba bahanzi ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024, mu rwego rwo gusohoza isezerano yahaye Knowless ubwo aheruka kwiyamamariza mu Karere ka Bugesera nk’uko Umuryango wa FPR-Inkotanyi wabitangaje ubinyujije ku mbuga nkoranyamba zawo.

Kuwa Gatandatu tariki 06 Nyakanga 2024, Perezida Kagame akaba n’umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya wa Perezida mu matora ateganyijwe kuri uyu wa mbere nibwo yiyamamarije mu Murenge wa Ruhuha mu Karere ka Bugesera.

Perezida Kagame na Madamu bakiriye aba bahanzi mu rwuri ruherereye i Kibugabuga mu Karere ka Bugesera
Perezida Kagame na Madamu bakiriye aba bahanzi mu rwuri ruherereye i Kibugabuga mu Karere ka Bugesera

Ingabire Butera Jeanne uzwi nka Knowless mu muziki, wavuze mu izina ry’abaturage bo mu Karere ka Bugesera, yavuze ko bishimira iterambere rimaze kugera muri aka Karere maze aboneraho no gusaba Paul Kagame ko nk’umuturanyi wabo nyuma yo gutsinda amatora, yazatumira Abanyabugesera bagatarama bishimira intsinzi.

Perezida Kagame akaba n’umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, ubwo yagezaga ijambo ku barenga ibihumbi 250 bari bateraniye muri ako Karere ka Bugesera, yakiriye neza icyifuzo cya Knowless maze amwemerera kuzabatumira nyuma y’amatora bagataramana.

Knowless ubwo yasabaga Perezida Kagame kuzatumira Abanyabugesera bagataramana nyuma ya tariki 15 Nyakanga
Knowless ubwo yasabaga Perezida Kagame kuzatumira Abanyabugesera bagataramana nyuma ya tariki 15 Nyakanga

Perezida Kagame yagize ati “Reka mbanze nsubize ibyasabwe na Knowless, ni uko yavuze mbere yanjye, naho nanjye nari mbifite muri gahunda ko nzashaka umwanya nkabatumira, tugatarama, ndetse twebwe kubera imyaka yacu naho tugeze, buri gihe kigira ibyacyo, akantu twatangiye kukabona cyera mbere y’aba bana, hanyuma ubwo abantu iyo bataramye barishima, ndetse kubera ko katugezeho cyera, twe dushobora no kugaba, ubwo tuzabagabira rero.”

Butera Knowless yagaragaje ko kuba Paul Kagame n’umuryango we barimukiye mu Karere ka Bugesera byazamuye agaciro k’aka Karere agaragaza ko gasigaye kifuzwa na benshi.

Paul Kagame nawe yashimangiye ko kujya gutura i Bugesera yabitewe n’uko byagombaga kuba ubutumwa bugaragaza ko mu Rwanda hose nta hantu ho gucira abantu cyangwa aho kurimbukira hahari.

Producer Clement, Platin P, Tom Close n,umugore we na Nel Ngabo bari mu bari baherekeje Knowless waherukaga gusaba Perezida kuzabatumira bagatarama
Producer Clement, Platin P, Tom Close n,umugore we na Nel Ngabo bari mu bari baherekeje Knowless waherukaga gusaba Perezida kuzabatumira bagatarama

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, abahanzi bakiriye barimo Knowless wari wanabimusabye, umugabo we, Producer Ishimwe Clement, Dr. Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close, Nemeye Platini nawe uzwi nka Platini P, Rwangabo Byusa Nelson uzwi nka Nel Ngabo n’abandi batandukanye.

Butera Knowless wisabiye Umukuru w’Igihugu kuzabatumira bagatarama ni umwe mu bahanzikazi bamaze imyaka 16 ahagaze neza muri muzika Nyarwanda kandi akaba yarabereye benshi urugero mu binjira mu muziki.

Perezida Kagame yagabiye aba bahanzi
Perezida Kagame yagabiye aba bahanzi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

KINA MUSIC TWARABABONYE IBYANYU 🤔 Mwarahemutse gusiga bwiza kabone niyo Atabarizwa Muri label yanyu, mwari kumuhamagara nawe. Kuko nawe Sri mubatuye Bugesera byaratubabaje nkabanyarwanda 😭

BENDA Ivan yanditse ku itariki ya: 21-07-2024  →  Musubize

Nukuri Ndashima byimazeyo Ababyeyi bacu IMANA yatwihereye,Nyakubahwa Chairman wa RPF,Paul KAGAME na Madame we,ni Ababyeyi beza bakunda abantu kdi mu ngeri zose ntacyo bashingiyeyo,ndabakuuuuunda cyaneeee, #UWAGUHAYE AMATA NTACYO YAKWIMA💌🙏#. KDI UWAGUHAYE ARAGUHATAAAA(ARAKONGERA).
Muragahorana byose byiza Babyeyi.

Gatesi M. Fidia yanditse ku itariki ya: 15-07-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka