Perezida Kagame yakiriye abagize ‘Segal Family Foundation’
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu muri Village Urugwiro, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakiriye itsinda ryo mu muryango Segal Family Foundation, nyuma yo gusoza inama rusange yawo yaberaga i Kigali.
Amakuru yatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, avuga ko ibiganiro Perezida Kagame yagiranye n’iri tsinda, byibanze ku rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda mu myaka irenga 28 n’amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda mu nzego z’ubuzima n’uburezi.
Uyu muryango ukora ibikorwa by’ubugiraneza, utera inkunga imiryango irenga 400 yo mu bihugu 20 byo muri Afurika, igamije gushakira ibisubizo biba mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ubuzima, ikoranabuhanga n’ubuhinzi.
Segal Family Foundation ni umuryango washinzwe n’Umunyamerika Barry Segal. Ubwo yageraga bwa mbere ku mugabane wa Afurika mu mwaka wa 2007, mu bihugu yasuye icyo gihe harimo n’u Rwanda, nyuma aza gushinga uyu muryango.
- Bagiranye ibiganiro
Mu 2022 uyu muryango waje ku mwanya wa kabiri mu gutanga inkunga nyinshi muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Mu Rwanda Segal Family Foundation ikorana n’indi miryango itandukanye, irimo iDebate itegura ibiganiro mpaka mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kwagura ubumenyi, mu kuvuga no kwagura ibitekerezo byabo ku bintu runaka.
Ikorana kandi n’Umuryango Solid’Africa, ufasha abarwayi bo hirya no hino mu Rwanda batagira ababitaho.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|