Perezida Kagame yakiriye abagize inama y’ubutegetsi ya Mastercard Foundation

Perezida Paul Kagame, ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 17 Kamena 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye abagize Inama y’Ubutegetsi y’ikigo mpuzamahanga cya Mastercard Foundation.

Itsinda Perezida Kagame yakiriye riyobowe na Perezida w’inama y’ubutegetsi Zein M. Abdalla.

Mastercard Foundation ni Umuryango ufite icyicaro muri Canada. Ugizwe n’abantu biyemeje gufasha abandi kwikura mu bukene, ukaba ukorera mu bihugu bitandukanye birimo 25 bya Afurika.

Ukorana n’imiryango ifite icyerekezo cyo gufasha abakiri bato muri Afurika ndetse n’abakiri inyuma mu iterambere bo muri Canada kunoza ibyo bakora kandi bikabahesha agaciro. Umuryango Mastercard Foundation uharanira ko buri wese abasha kugira ubumenyi yunguka kandi agatera imbere.

Ufatanya n’imiryango ifite icyerekezo cyo gushyigikira abantu kugera kuri servise z’imari ntawe usigaye inyuma no gufasha urubyiruko rwa Afurika kubona uburezi. Kuva muri 2006 umaze guteza imbere ubuzima bw’abarenga Miliyoni 51.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka