Perezida Kagame yakiriwe ku meza na mugenzi we wa Latvia

Perezida Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Latvia yakiriwe ku meza na mugenzi we, Edgars Rinkēvičs.

Perezida Kagame yakiriwe ku meza na mugenzi we wa Latvia
Perezida Kagame yakiriwe ku meza na mugenzi we wa Latvia

Ni umusangiro wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 2 Ukwakira 2024. Witabiriwe n’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene.

Perezida Kagame yashimiye Perezida Edgars Rinkēvičs kubera uko yamwakiriye n’itsinda ry’abayobozi bari kumwe.

Ati “Perezida Edgars Rinkēvičs, nanone ndagushimira ku bwo kunyakira n’abo turi kumwe muri uru ruzinduko rw’amateka. Nemera ko Latvia n’u Rwanda bifite byinshi byo gusangizanya kandi twiteguye kutaba inshuti gusa ahubwo tukaba n’abafatanyabikorwa.”

Perezida Edgars Rinkēvičs yashimye umubano uri hagati y'u Rwanda n'igihugu cye
Perezida Edgars Rinkēvičs yashimye umubano uri hagati y’u Rwanda n’igihugu cye

Perezida wa Latvia yavuze ko uruzinduko rwa Perezida Kagame ari ikintu gikomeye kuko ari we mukuru w’igihugu cya Afurika wa mbere ugendereye iki gihugu cyo mu Burayi.

Ati “Hari amahirwe yo gukorana mu nzego zirimo Ikoranabuhanga mu by’itumanaho, binashimangirwa n’ubwiyongere bw’umubare w’ibigo byo muri Latvia ku isoko ryo muri Afurika.”

Ati “Nyuma y’ibiganiro nagiranye na Perezida n’ibyo twagiranye n’itsinda ry’abayobozi turi kumwe, birigaragaza ko u Rwanda na Latvia bifitanye ubucuti bukomeye. Impamvu y’uru ruzinduko ni ukureba amahirwe mashya y’inyungu ku baturage b’impande zombi.”

Abayobozi bombi batashye ikimenyetso cy’urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyashyizwe muri Latvia. Cyashyizwe ku isomero ry’igihugu rizwi nka ‘The Castle of Light’.

Perezida wa Latvia, Edgars Rinkēvičs na Perezida Paul Kagame bageze ahabereye uyu musangiro
Perezida wa Latvia, Edgars Rinkēvičs na Perezida Paul Kagame bageze ahabereye uyu musangiro

Perezida wa Latvia yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari amahano yagwiririye Isi.

Ati “Mu myaka 30 ishize, Isi yabonye kimwe mu bihe by’umwijima. Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye ikimenyetso cy’uburyo urwango rushobora kuba uburozi mu miterereze y’abantu. Ubwicanyi bwabaye mu 1994 mu Rwanda ntibushobora gusobanurwa kandi ntibukwiriye kwibagirana.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda rweretse Isi uko yakwikura mu bibazo bikomeye, abaturage bakongera kunga ubumwe.

Yavuze ko amateka ya Latvia arimo ibibazo bikomeye birimo kwibasirwa, kubohozwa, ubugizi bwa nabi bwatandukanyije imiryango n’ibindi.

Muri uyu musangiro, Perezida Kagame yashimiye Perezida Edgars Rinkēvičs kubera uko yamwakiriye n'itsinda ry'abayobozi bari kumwe
Muri uyu musangiro, Perezida Kagame yashimiye Perezida Edgars Rinkēvičs kubera uko yamwakiriye n’itsinda ry’abayobozi bari kumwe

Mu uru ruzinduko Perezida Kagame yagaragaje amahitamo y’u Rwanda mu gukemura ibibazo byihariye.

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwahisemo kugira imikoranire n’abandi mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byihariye Igihugu gishobora guhura na byo.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu butumwa we na Perezida wa Latvia, Edgars Rinkēvičs, bahaye itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 2 Ukwakira 2024.
Perezida Kagame yageze muri Latvia ku wa Kabiri aho ari kugirira uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu.

Perezida Kagame yavuze ko ibihugu byombi bikwiye gufatanya muri byinshi
Perezida Kagame yavuze ko ibihugu byombi bikwiye gufatanya muri byinshi

Ati “Intego y’uru ruzinduko ni ukureba amahirwe mashya yaboneka ku nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi. hari imikoranire ishoboka mu bijyanye n’ubuhinzi burambye.’’

Perezida Kagame avuga ko igihuza u Rwanda na Latvia gishingiye ku mikoranire yerekana ko ishoramari rishoboka mu gihe hubatswe uburyo buhamye buha buri wese uburenganzira bungana.

Yakomeje ati “Dukeneye no guha agaciro izindi ngeri z’imikoranire harimo n’ibijyanye no guteza imbere ikoranabuhanga.’’

Yagaragaje ko Latvia yatangiye gushyira imbaraga mu rwego rw’ikoranabuhanga kandi u Rwanda na rwo rwateye intambwe ifatika nk’aho serivisi nyinshi za Leta ziboneka hifashishijwe ikoranabuhanga.

Perezida Kagame yashimangiye ko ibiganiro byamuhuje na mugenzi we byibanze ku bufatanye mu guteza imbere inzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ikoranabuhanga n’ibindi hagamijwe guteza imbere abaturage b’ibihugu byombi.

Ati “Dufite imyumvire yo gukorana n’abandi mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byihariye duhura na byo. Twanyuzwe n’ibyo twabonye kandi tuzishimira kuguha ikaze mu Rwanda mu gihe cya vuba.’’

Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Latvia rurarangira kuri uyu wa 3 Ukwakira 2024.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka