Perezida Kagame yakiriwe ku meza na Minisitiri w’Intebe wa Trinidad and Tobago

Perezida Paul Kagame nyuma yo kugeza ijambo ku bakuru b’Ibihugu ba za Guverinoma zigize Umuryango uhuriza hamwe ibihugu byo muri Caraïbes uzwi nka CARICOM, yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye nyuma yakirwa kumeza na Minisitiri w’Intebe wa Trinidad and Tobago, Dr. Keith Christopher Rowley.

Mu bayobozi bagiranye ibiganiro na Perezida Kagame harimo Minisitiri w’intebe Mia Amor Mottley wa Barbados nawe wari witabiriye inama ya 45 y’abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Caraïbes.

Bagiranye ibiganiro byibanze ku mubano w’ibihugu byombi ugamije kwihutisha iterambere ry’ibihugu byombi mu masezerano ibihugu byombi byemeranijweho mu ruzinduko Perezida Kagame aherutse kugirira muri Barbados umwaka ushize.

Perezida Kagame kandi yabonanye na Minisitiri w’intebe Dr Ariel Henry wa Haiti, baganira ku bibazo by’umutekano muke urangwa muri iki gihugu banaganira kucyakorwa kugira ngo haboneke ibisubizo by’umutekano muke ubangamira iterambere rya Haiti.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama y’Umuryango uhuriza hamwe ibihugu byo muri Caraïbes yabereye muri Trinidad and Tobago Perezida Paul Kagame yagaragaje ko abayobozi ba Haiti yugarijwe n’ikibazo cy’umutekano muke bakwiriye kumva ko aribo bazaba imbarutso y’impinduka, ndetse abizeza ko mu gihe babishyiramo ubushake byose bishoboka kuko u Rwanda rushobora kubabera ikimenyetso cy’uko icyangiritse cyose gishobora gusanwa.

Perezida Kagame kandi yabonanye na Minisitiri w’intebe Andrew Holness wa Jamaica baganira ku iterambere ry’amasezerano y’ibihugu byombi yashyizweho umukono mu ruzinduko rwa Perezida Kagame aherutse kugirira muri Jamaica muri Mata umwaka ushize wa 2022.

Nyuma y’ibi biganiro Perezida Kagame yagiranye n’aba bayobozi ku mugoroba wo ku itariki ya 5 Nyakanga 2023 yakiriwe ku meza nk’umushyitsi w’imena na Minisitiri w’intebe wa Trinidad and Tobago, Dr. The Honourable Keith Christopher Rowley.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka