Perezida Kagame yakebuye abayobozi bashaka kwikubira ibyagenewe abaturage
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yasabye abayobozi mu nzego zose guharanira gukora bashyira umuturage ku isonga, aho gushaka kwikubira na bike Igihugu kiba cyageneye abaturage.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, nyuma yo kwakira indahiro ya Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, ndetse n’iz’Abadadepite bagize Manda ya Gatanu y’Umutwe w’Abadepite.
Perezida Kagame yagarutse ku bihe Igihugu kivuyemo by’amatora, ndetse no kurahiza Umukuru w’Igihugu, avuga ko ibyo bihe by’ibirori ubu birimo kurangira, hagakurikiraho kwinjira mu nshingano.
Yagize ati “Iby’imihango, n’ibikorwa ishingiraho biragenda biva mu nzira. Aho bituganisha ni ku nshingano n’ibikorwa bijyana na zo kuri buri wese. Ari jye, Perezida, ari abayoboye Inteko, ari Minisitiri w”Intebe, ari Abadepite mwese, ari Abaminisitiri tuzashyiraho mu minsi mike iri imbere, ubutabera n’abayobozi babwo, icyo mvuga ni uko ibigiye gukurikiraho ari akazi tugomba gukorera Igihugu cyacu, akazi bamwe batorerwa n’Abanyarwanda, abandi bashyirwaho mu bundi buryo, ariko byose ari ugukorera Abanyarwanda”.
Umukuru w’Igihugu yasabye abayobozi bose guharanira kunoza akazi bakorera abaturage, aho gukomeza gushyira imbaraga mu gukosora ibyakozwe nabi.
Ati “Ako kazi rero tugomba kugakora tukakanoza uko hishoboka kose. Nta na rimwe bijya byera ngo de, iteka hahora hari utuntu hano, utundi hariya, abantu bagomba gusubira inyuma bagakosora, bagashyira ku murongo. Ibikorwa neza iyo ari bike ku bigomba guhora bishyirwa mu bikorwa, ubwo hari ikibazo. Ni byo mvuga”.
Perezida Kagame yibukije abayobozi barahiye none, ndetse n’abandi mu nzego zitandukanye ko u Rwanda rwahisemo politiki igamije guhindura amateka mabi y’imibereho y’Abanyarwanda, ndetse no guhindura imiyoborere y’Igihugu.
Kugira ngo ibyo bigerweho rero, Perezida Kagame avuga ko abayobozi bakwiye kureka kubanza kwitekerezaho ubwabo, ahubwo bakabanza gutekereza ku Banyarwanda.
Ati “Mu miyoborere, muri politiki y’Igihugu cyacu birazwi, bisubirwamo kenshi kandi dusa n’aho tubyemeranywaho ko tugomba guhindura amateka mabi y’imibereho yacu nk’Abanyarwanda, tugomba guhindura imiyoborere ikarushaho kuba myuza. Abatorewe kuyobora, abashyizweho mu bundi buryo, ntabwo bigenda gutyo ngo abashyizwe mu myanya babe ari bo bitekerezaho bo ubwabo, ngo inyungu z’ibikorwa zibe ari twe zigomba guheraho! Ntabwo ari byo”.
Yakomeje agira ati “Natwe nk’abantu bigomba kutugeraho, ariko abo tugomba gutekereza ni Abanyarwanda, Abaturarwanda”.
Perezida Kagame kandi yagarutse ku bayobozi biremerezakurusha inshingano baba bahawe, avuga ko ibyo bidakwiriye umuyobozi.
Ati “Akenshi bisa n’aho ari umuco utajya uranduka burundu. Hari ikintu cy’imyanya y’icyubahiro (VIP), ugahitana umuntu ngo uri VIP. Ibintu byose, amikoro make y’Igihugu, akabanza gukemura ibibazo bya VIP. Abantu bakomeye, baremereye, ugera ahantu, waba utahasize serwakira, bikaba ikibazo. Ugahindukira ukareba inyuma niba wahasize umukungugu, cyangwa se abantu bagomba kuba bari baje kugushengerera”.
Ati “Rwose uwo ni umuco mubi, ndabisubiramo n’uyu munsi, ugomba guhagarara. Niba ushaka no kwiyumvamo ko uremereye, nta cyo napfa nawe uramutse ariko umeze, ariko wahereye ku gukora ku nshingano ufite! Wabanje gukora inshingano zawe, hanyuma ukiremereza, nakwihorera kuko nta cyo bintwaye. Gukorera Abanyarwanda ni cyo gikwiye kuba icy’ibanze”.
Umukuru w’Igihugu yasabye abayobozi kwirinda imikorere itanoze, irimo inama z’urudaca, gukurikirana ibibazo byose abaturage bafite, kabone n’ubwo bitabonerwa ibisubizo byose ako kanya ariko bikaba bizwi.
Yasabye abayobozi gukorera hamwe no kuzuzanya, kabone n’iyo byasaba gukurikirana ibitari mu nshingano zawe.
Ati “Nta muntu umwe kamara, tugomba kuzuzanya, gukorana no kwibukiranya. Jye n’iyo mu nshingano zanjye, tuvuge Depite, Minisitiri, … n’iyo byaba bitari mu nshingano zawe, ariko ubona bikorwa kandi byangiriza Igihugu, nta mpamvu wabiceceka ukareka bigahita bigakomeza ndetse bikiyongera ku buryo icyo byangiza kigenda gikura. Ntabwo ari ko bikwiye kuba bimeze, ni umuco mubi”.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
KWIKUBIRA,isanga ari umuco w’abayobozi bo mu Africa.Mu bihugu byinshi,usanga amafaranga ya Leta ari muli Families nkeya,cyane cyane presidential family n’inshuti zabo.Abaturage nyamwinshi ari abakene.Ni imwe mu mpamvu ku munsi wa nyuma utari kure,imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu,igashyiraho ubwayo buzaba buyobowe na Yezu.Ibyo byanditse henshi muli bible yawe.