Perezida Kagame yahuye n’abayobozi b’Ikigo gishinzwe Ingufu za Atomike

Kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Dr. Lassina Zerbo hamwe n’Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ingufu za Atomike na Dr. Fidel Ndahayo Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, maze baganira ku kamaro k’ingufu za nikeleyeri ku hazaza ha Afurika.

Iki kigo kirebererwa na Perezidansi ya Repubulika, gifite intego yo guteza imbere ikoreshwa mu mahoro ry’ingufu za atomike hagamijwe iterambere rirambye ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Iki kigo kandi gishinzwe kugira inama Leta mu bijyanye n’ingufu za atomike; guteza imbere ikoreshwa mu mahoro ry’ingufu za atomike; kugena imikoreshereze y’amashanyarazi aturuka ku ngufu za nikeleyeri n’indi mikoreshereze y’ingufu za atomike hubahirirjwe amahoro.

Umugabane wa Afurika kugeza ubu ufite ikibazo cy’uko abaturage bawo barenga miliyoni 600 nta muriro w’amashanyarazi bafite, nyamara ngo bakeneye kuwukoresha mu gutunganya no kwita ku musaruro ukomoka ku buhinzi hamwe no kubuteza imbere, nk’uko bitangazwa muri Raporo ya 2022 y’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu (IEA).

Perezida Kagame kandi, iuri uyu wa Kabiri yakiriye Bill Woodcock, Umuyobozi Mukuru wa Packet Clearing House (PCH) umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta utanga ubufasha ku bijyanye n’ibikorwa remezo bya internet, baganira ku iterambere rirambye ry’ibikorwa remezo bya internet.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka