Perezida Kagame yahaye amapeti mashya abasirikare mu ngabo z’u Rwanda
Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu Ntera abasirikare, bahabwa amapeti guhera ku bari bafite irya Brigadier General bagizwe Major General.
Izi mpinduka mu kuzamura mu ntera aba basirikare mu ngabo z’u Rwanda, zatangajwe n’Igisirikare cy’u Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2023.
RDF itangaza ko abasirikare bane bari bafite ipeti rya Brigadier General bagizwe ba General Major, naho 17 bari bafite ipeti rya Colonel, bagirwa ba Brigadier General.
Abagera kuri 83 bari bafite ipeti rya Lieutenant Colonel bazamuwe mu Ntera bahabwa ipeti rya Colonel mu gihe abandi 98 bari bafite ipeti rya Major nabo bashyizwe ku ipeti rya Lieutenant Colonel.
Iri tangazo kandi rikomeza rigaragaza ko abasirikare 295 nabo bazamuwe mu ntera bakurwa ku ipeti rya Captain bahabwa irya Major. Ni mu gihe bane bari bafite ipeti rya Lieutenant bo bagizwe ba Captain.
Izi mpinduka zigomba guhita zikurikuzwa, zasize abasirikare bato bagera kuri 226 bazamuwe mu ntera bahabwa ipeti rya Sous Lieutenant.
AMAFOTO: Menya abasirikare bane bari bafite ipeti rya Brigadier General bazamuwe mu ntera na Perezida #Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, bagahabwa ipeti rya Major General.
- Maj. Gen Vincent Gatama
- Maj. Gen John Bosco Ngiruwonsanga
- Maj. Gen Denis Rutaha… pic.twitter.com/zBAVcO2m2b— Kigali Today (@kigalitoday) December 19, 2023
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
Konifuza kwinjira mungabo zurwanda Kandi nkaba Ao[Bachelor’s degree in accounting] nkabapfite impyaka mirongwitatu(30) ngikunda kubi mbigenzene?
Nyakubahwa yakoze cyane
Kuzamura abasirikare
Muntera!Abasirikare
Turabakunda cyane
Bakorakazi kubwitange
Bakatwitangira bakarwanira
IGIHUGU! Ndamushimiye
Thanks My president kagame akazi mukora turabashimimiye natwe twiteguye kugutumikira Aho muzadutuma hose kd ntampaka murakoze
Ahubwo abasubiye mukazi bo batekerezwaho iki kubyiza nkibyo?
Nyakubahwa yakoze cyane
Kuzamura abasirikare
Muntera!Abasirikare
Turabakunda cyane
Bakorakazi kubwitange
Bakatwitangira bakarwanira
IGIHUGU! Ndamushimiye
Birashoboka ko zatangwa nta cadet.Ese Cadet itaratangira mbere ya 1998 zatangwaga gute?Promotion ya 1996 babaye ba Col.Ese urabyibaza Sous officers bo kuri category yo hejuru iyo babazamuye hari cadet bakora?Wowe wibaza icyo kibazo jya ubanza usobanuze.
Hano harimo akantu...abasirikare bato 226 bahawe ipeti rya Sous Lieutenant batanyuze kuri cadet??? Rwanda vs Congo??? Intambara ku muryango!
Birashoboka ko zatangwa nta cadet.Ese Cadet itaratangira mbere ya 1998 zatangwaga gute?Promotion ya 1996 babaye ba Col.Ese urabyibaza Sous officers bo kuri category yo hejuru iyo babazamuye hari cadet bakora?Wowe wibaza icyo kibazo jya ubanza usobanuze.