Perezida Kagame yahaye amabati imiryango 242 yo muri Rusizi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul Kagame, yatanze amabati 5,760 ku miryango ikennye cyane yo mu Karere ka Rusizi, kugira ngo ibone aho kuba heza.

Ingabo z'u Rwanda ni zo zashyikirije abaturage ayo mabati
Ingabo z’u Rwanda ni zo zashyikirije abaturage ayo mabati

Ni imiryango 242 yahawe ayo mabati, ikaba ari iyo mu tugari dutanu dutandukanye two mu Murenge wa Bweyeye, Akarere ka Rusizi.

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Munyantwari Alphonse ari kumwe n’abahagarariye ingabo muri iyo ntara, ni bo bashyikirije abaturage bo mu Bweyeye amabati.

Abayahawe bashimira Perezida wa Repubulika kubera ubuyobozi bwe bwita ku baturage.

Ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo bavuga ko ubuyobozi bw’iyo Ntara bwasabye abaturage kujya bagira uruhare mu gucunga umutekano wabo muri ako gace batuyemo.

Guverineri Munyantwari yasabye abaturage kugira uruhare mu gucunga umutekano wabo muri ako gace batuyemo
Guverineri Munyantwari yasabye abaturage kugira uruhare mu gucunga umutekano wabo muri ako gace batuyemo

Guverineri Munyantwari ati “Ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage ba Bweyeye bwagaragaje ko duhuje kandi twiteguye kurinda iterambere ry’igihugu n’ibyo cyagezeho. Muzi ko kurinda umutekano w’igihugu cyacu ari inkingi y’iterambere ryacyo rirambye”.

Nyirandimubanzi Meliyana umwe mu bahawe amabati, yagize ati “Nabaga mu nzu iva, inzu yanjye yari yarangiritse mu gihe cy’imvura. Nari narihebye nyuma y’urupfu rw’umugabo wanjye, ubu ndashimira Perezida wacu wohereje ingabo za RDF ngo ziduhe amabati. Turishimye, ubuzima bwacu bugiye guhinduka bumere neza uhereye none”.

Abaturage bo muri Bweyeye bahamya ko iterambere ry’ibikorwa remezo muri uwo Murenge rigaragara kandi kuri bo ngo uko ni ko kwibohora nyako.

Kanyabashi Thomas utuye mu Bweyeye guhera mbere ya 1994, agira ati “Ndi umuhamya w’iterambere rya Bweyeye. Iyi Bweyeye yahoze iri inyuma mu iterambere, itagira amashanyarazi, itagira amashuri, nta mavuriro…, turi abahamya b’ukwibohora kw’igihugu nyako.

Twahamya ko twabohowe rwose. Ubu dutegereje umuhanda wa kaburimbo w’ibirometero 32 urimo kubakwa, tugatangira kwishimira imbuto z’urugamba rwabayeho rwo kubohora igihugu”.

Amafoto: MOD

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka