Perezida Kagame yahawe Impamyabumenyi y’icyubahiro

Perezida Kagame yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro mu bijyanye n’Imiyoborere Rusange "Public Policy and Management’’ muri kaminuza ya Yonsei iri muri Korea.

Mu ijambo rye Perezida Kagame yashimiye iyi kaminuza icyubahiro bamuhaye, aho yagize ati: “Ndashaka kubashimira ku bw’icyubahiro cyinshi mwampaye ndetse n’igihugu cyanjye, mubigaragariza ku gihembo cy’impamyabumenyi y’ikirenga mumpaye.”

Perezida Kagame yavuze ko asanzwe agirira uruzinduko mu gihugu cya Koreya ariko akaba ari ubwa mbere ageze muri kaminuza ya Yonsei.

Ati:” Iyi ni inshuro ya kane ngiriye uruzinduko muri Korea ariko ni ubwa mbere muri kaminuza ya Yonsei, nifuzaga ko umubano wacu wagakwiye kuba waratangiye cyera.”

Iyi kaminuza iri muri eshatu zikomeye muri Koreya y’Epfo ndetse ifite ibigo by’ubushakashatsi 178 biyishamikiyeho. Ni kaminuza yashinzwe mu mwaka w’1885.

Uyu mahango ubaye mu gihe Perezida Kagame ari muri Koreya y’Epfo, aho yitabiriye Inama yiswe Korea-Africa Summit.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka