Perezida Kagame yahawe igihembo cy’Umunyafurika w’Umwaka wa 2024

Ibigwi bya Perezida Paul Kagame bikomeje kwigaragaza mu ruhando mpuzamahanga, aho kuri iyi nshuro yagenewe igihembo nk’Umunyafurika w’Umwaka (African of the Year) wa 2024, ashimirwa umuhate agaragaza mu guharanira impinduka ziganisha ku guteza imbere Umugabane wa Afurika.

Igihembo cyahawe Perezida Kagame ku wa Kane tariki 24 Ukwakira 2024 ni kimwe mu bigenerwa abayobozi mu bya politiki no mu bucuruzi mu rwego rwo kubashimira kubera ibikorwa byabo by’indashyikirwa bizana impinduka nziza ku mugabane wa Afurika.

Ibyo bihembo bizwi nka ‘All Africa Business Leaders Awards - AABLA’ bitegurwa ku bufatanye na CNBC Africa hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Abateguye ibi bihembo bavuze ko Perezida Kagame bamushimira kuba akunze kugaragariza abandi ko umugabane wa Afurika wifitemo byinshi wakenera mu iterambere ryawo, ndetse benshi bakaba bakunze kumufatiraho urugero no kumwigiraho mu mpanuro n’ibikorwa bye mu guteza imbere Afurika.

Ambasaderi Emmanuel Hategeka uhagarariye u Rwanda muri Afurika y’Epfo wakiriye icyo gihembo mu izina rya Perezida wa Repubulika, yanditse ubutumwa kuri X, avuga ko Perezida Kagame yashimiye abaturage bamugiriye icyizere, ashimira n’abategura ibi bihembo.

Iki gihembo Perezida Kagame yagituye abantu bose bakora ubutaruhuka mu kubaka Afurika ikomeye kandi iteye imbere.

Si ubwa mbere Perezida Kagame ahawe iki gihembo kuko no mu 2018 yagihawe, icyo gihe akaba yaravuze ko atewe ishema no kuyobora Abanyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka