Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Qatar

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Werurwe 2023, yageze i Doha muri Qatar mu ruzinduko rw’akazi.

Ubwo Perezida Kagame yari ageze i Doha
Ubwo Perezida Kagame yari ageze i Doha

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro), byatangaje ko Perezida Kagame ari bugirane ibiganiro n’Umuyobozi w’ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad, ibi biganiro byabo biraza kwibanda ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.

U Rwanda na Qatar ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza hagati yabyo kuva mu 2018, uyu mubano wiyongereyemo ikibatsi utangira kugaragaza ibimenyetso byo gushinga imizi kurushaho, ubwo hatangizwaga imishinga igamije iterambere ry’ibihugu byombi.

Ibi bishimangirwa n’ingendo z’Abakuru b’ibihugu byombi, bagiye bakora muri buri gihugu mu bihe bitandukanye, aho Perezida Kagame yagiriye uruzinduko i Doha ndetse Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani, na we akaba amaze gusura u Rwanda mu bihe bitandukanye, bakaganira ku iterambere ry’ibihugu byombi.

Bimwe mu bikorwa u Rwanda na Qatar bafitanye mu masezerano y’ishoramari rihuriweho n’ibihugu byombi, ni umushinga wo kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera.

Kugeza ubu, u Rwanda na Afurika y’Epfo ni byo bihugu byo ku mugabane wa Afurika Qatar yakuriyeho abaturage babyo visa mu rwego rwo koroshya urujya n’uruza, ndetse n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka