Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Qatar
Kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Qatar aho yitabiriye umuhango wo gutanga ibihembo bihabwa indashyikirwa mu kurwanya ruswa, bizwi nka ‘Anti-Corruption Excellence Award’.
Ni ibihembwo bigiye gutangwa ku nshuro ya karindwi, bikaba byaritiriwe Emir wa Qatar, Tamim bin Hamad Al Thani.
Perezida Kagame avuga ko hakenewe uburinganire n’ubufatanye ku kugera ku ntambwe yo kureshya kungana kuri twese.
Ati: “Intego nyamukuru kuri twese? ikwiye kuba iyo kubaka no gukomeza sosiyete igizwe n’umuryango w’ubunyangamugayo n’uburinganire ndetse hagendewe no k’umuco utandukanye w’isi yacu kugira ngo habeho kureshya kungana muri byose. Uwo ni wo mwuka ukwiye hano".
Muri 2019, ibyo bihembyo byatangwaga ku nshuro ya kane byatangiwe mu Rwanda muri Kigali Convention Center.
U Rwanda ruza mu bihugu bihagaze neza mu kurwanya ruswa ku mugabane wa Afurika, ndetse muri urwo rwego, havuguruwe amategeko ku buryo ruswa isigaye ari icyaha kidasaza, aho umuntu ashobora kugikurikiranwaho igihe icyo ari cyo cyose, hatitawe ku gihe icyaha cyabereye.
Ibi kandi byiyongeraho ikoreshwa ry’ikoranabuhaga muri serivisi zitandukanye zirimo n’imitangire y’amasoko, akazi n’ibindi, hagamijwe kugabanya ihura ry’abantu, rishobora kuba intandaro ya ruswa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|