Perezida Kagame yagiriye uruzinduko i Nairobi

Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2024, Perezida Paul Kagame yageze i Nairobi muri Kenya aho yitabiriye inama ngarukamwaka ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (African Development Bank - AfDB).

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame aza kwitabira ikiganiro cy’abakuru b’ibihugu kigaruka ku iterambere rya Afurika, irya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ndetse n’amavugurura akenewe mu rwego mpuzamahanga rw’imari.

Iki kiganiro Perezida Kagame aragihuriramo na Perezida wa Kenya, William Ruto n’abandi bayobozi.

Iyi nama yatangiye kuva tariki 27 kugeza ku ya 31 Gicurasi 2024 bikaba biteganyijwe ko abayitabiriye baganira ku ngamba ziganisha ku iterambere umugabane wa Afurika ukwiye gufata n’uko ibihugu byashyira hamwe kugira ngo ijwi ryabyo rirusheho kumvikana.

Biteganyijwe ko yitabirwa n’abagera ku 3.000 barimo abakuru b’ibihugu bya Afurika, abaminisitiri, abayobozi ba banki nkuru, abikorera n’abandi bafatanyabikorwa.

Ikiganiro kiza gutangwa na Perezida Kagame kirabanzirizwa n’ijambo rya Perezida wa BAD, Dr. Akinwumi Adesina n’irya Perezida wa Banki y’Iterambere y’Abayisilamu, Muhammad Al Jasser.

Perezida Kagame na William Ruto uyobora Kenya, bagiranye ibiganiro
Perezida Kagame na William Ruto uyobora Kenya, bagiranye ibiganiro

Iyi nama irimo kuba mu gihe BAD yizihiza imyaka 60 imaze ishinzwe, yishimira uruhare yagize mu gutera inkunga imishinga itandukanye igamije iterambere ry’umugabane wa Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka