Perezida Kagame yagiranye inama n’abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda
Kuri uyu wa Kane tariki 27 Nyakanga 2023, Perezida Paul Kagame yagiranye inama n’inzego z’umutekano z’u Rwanda.
Ni ibiganiro byitabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye z’umutekano, zirimo Ingabo z’Igihugu (RDF), Polisi y’u Rwanda (RNP) Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ndetse n’Urwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS), nk’uko ubutumwa bwashyizwe ku rubuga rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu rubigaragaza.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, dukesha iyi nkuru ntabwo byatangaje by’umwihariko ingingo z’ingenzi zaganiriweho.
Iyi nama ibaye mu gihe tariki 7 Kamena 2023, Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yirukanye mu gisirikare Abajenerali barimo Maj Gen Aloys Muganga na Brig Gen Francis Mutiganda.
Usibye aba, hirukanwe kandi abandi basirikare 116 naho abagera ku 112 amasezerano yabo araseswa.
Si ibyo gusa kandi kuko Perezida Kagame yanakoze amavugurura ahindura ubuyobozi bukuru mu Gisirikare cy’u Rwanda, aho nk’Umugaba Mukuru w’Ingabo yagizwe Lt Gen Mubarakh Muganga asimbuye Gen Jean Bosco Kazura.
Ni mu gihe Juvenal Marizamunda yagizwe Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, asimbuye Gen Maj Albert Murasira.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|