Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we William Ruto wa Kenya

Perezida wa Repubulika Paul Kagame uri i Nairobi muri Kenya, mu rwego rwo rw’Inama ngarukamwaka ya 59 ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yo muri uyu mwaka wa 2024, (African Development Bank - AfDB) yagiranye ibiganiro na Perezida William Ruto wa Kenya.

Perezida Kagame na Perezida William Ruto
Perezida Kagame na Perezida William Ruto

Ibiganiro by’abo bakuru b’Ibihugu byombi nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa X rwa Perezidansi (Village Urugwiro), byibanze ahanini ku buryo bwo gukomeza gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi Kenya n’u Rwanda.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame kandi yanahuye na Jin Liqun, nawe witabiriye iyo nama ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, uyu akaba ari perezida wa Banki yo muri Aziya y’Ishoramari mu Bikorwaremezo (Asian Infrastructure Investment Bank ‘AIIB’).

Mu biganiro bagiranye, baganiriye ku mahirwe ahari yakongera ubufatanye n’imikoranire hagati y’u Rwanda na Banki ya AIIB.

Ibice by’ingenzi byaganiriweho ko byakwibandwaho kurusha ibindi muri ubwo bufatanye, harimo ibijyanye n’ingufu ndetse n’ibikorwaremezo.

Perezida Kagame iyo nama yahuriyemo na mugenzi we William Ruto wa Kenya, ndetse n’abandi bayobozi batandukanye cyane cyane abo ku Mugabane w’Afurika, yatangiye ku wa mbere tariki 27 ikazageza ku ya 31 Gicurasi 2024.

Perezida Kagame yanahuye na Perezida wa Banki yo muri Aziya
Perezida Kagame yanahuye na Perezida wa Banki yo muri Aziya

Biteganyijwe ko abayitabiriye baganira ku ngamba ziganisha ku iterambere umugabane wa Afurika ukwiye gufata n’uko ibihugu byashyira hamwe kugira ngo ijwi ryabyo rirusheho kumvikana.

Perezida Kagame atanga ikiganiro muri iyi nama yavuze ko ibiganiro biganisha ku kubaka Afurika ibereye bene yo bidakwiye kuba amasigaracyicaro. Yagaragaje ko hari ibyemeranywaho ariko nyuma y’igihe gito ugasanga byibagiranye kandi nta gisobanuro bifitiwe.

Yagaragaje kandi uburyo Abanyafurika ubwabo ari bo bakwiye gufata iya mbere mu gushaka ibisubizo bibaganisha ku iterambere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka