Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we William Ruto

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 06 Ugushyingo 2022, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Kenya, Dr William Ruto.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu dukesha iyi nkuru, byatangaje ko aba bayobozi bombi bahuriye mu mujyi wa Sharm El-Sheikh mu Misiri, ahatangiye Inama yiswe COP27, ikaba Inama ya 27 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe (UNFCCC).

Perezida Kagame ibiganiro yagiranye na mugenzi we Ruto, byibanze ku mibanire myiza kandi itanga umusaruro hagati ya Kenya n’u Rwanda.

Umukuru w’Igihugu usanzwe ari n’Umuyobozi Mukuru wa Commonwealth, yanabonanye n’Umunyamabanga mukuru w’uyu muryango, Patricia Scotland, na we witabiriye Inama ya COP27.

Patricia Scotland yasobanuriye Perezida Kagame intambwe imaze guterwa ku ntego zashyizweho n’ibihugu bigize Commonwealth, ubwo i Kigali haberaga Inama ya CHOGM, yabaye muri uyu mwaka.

Iyi nama ya COP27 yatangiye kuri iki Cyumweru tariki 6 ikazageza ku ya 18 Ugushyingo 2022, ikaba yitabiriwe n’abayobozi baturutse mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku Isi n’u Rwanda rurimo.

Iyi nama ije ikurikira iyabaye umwaka ushize wa 2021 mu kwezi k’Ugushyingo, ikabera i Glasgow muri Ecosse. Ni ku nshuro ya gatanu iyi nama ibereye muri Afrika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka