Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Zambia

Perezida Paul Kagame watangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Zambia, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’icyo gihugu, Hakainde Hichilema.

Perezida Kagame yageze mu Mujyi w’Ubukerarugendo wa Livingstone muri Zambia kuri uyu wa Mbere tariki 4 Mata 2022. Ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Harry Mwanga Nkumbula, Umukuru w’Igihugu yakiriwe na mugenzi we, Hakainde Hichilema

Ibiganiro abakuru b’ibihugu byombi bagiranye byakurikwe no guhagararira umuhango wo gusinya amasezerano mu nzego zitandukanye. Ayo masezerano arimo areba n’ubuzima, ubuhinzi, imisoro, guteza imbere ishoramari, amasezerano ku bijyanye n’abinjira n’abasohoka, uburobyi n’ibindi.

Perezida wa Zambia Hakainde abinyujije kuri Twitter, yavuzeko amasezerano agera kuri arindwi y’ubufatanye yasinywe hagati y’u Rwanda n’igihugu cye, yitezweho kuzamura imibereho myiza y’abaturage b’ibihugu byombi.

Yagize ati “Zambia yasinyanye amasezerano arindwi n’u Rwanda, yibanze ku kongera ishoramari, kuzamura imibereho no guhanga imirimo ku baturage bacu binyuze mu bufatanye butanga umusaruro. Turimo gukora akazi ko guha abanya-Zambia ibyo bashyize imbere.”

Ayo masezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi, yashyizweho umukono n’abaminisitiri b’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane ku mpande zombi, uruhande rw’u Rwanda hari Dr Vincent Biruta, mu gihe Zambia yari ihagarariwe na Stanley Kakubo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka