Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe Afurika
Kuri uyu wa Gatanu, tariki 6 Nzeri 2024, Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe Afurika, Lord Ray Collins, baganira ku gukomeza ubufatanye busanzweho hagati y’ibihugu byombi.
Amakuru yatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro avuga ko ibiganiro byabo byibanze gushimangira ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi n’ishoramari, ibidukikije, uburezi n’ibindi.
Mu bayobozi bari baherekeje, Ministiri Lord Ray, harimo Gen (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ndetse na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Madamu Alison Heather Thorpe.
U Rwanda n’u Bwongereza bifitanye umubano mwiza ndetse ibihugu byombi byagiranye amasezerano y’ubufatanye mu ngeri zitandukanye.
U Bwongereza butera inkunga kandi imishinga inyuranye mu Rwanda bubinyujije mu kigo gishinzwe iterambere mpuzamahanga (DFID). Inzego gitera inkunga harimo uburezi, ubuhinzi, imibereho myiza y’abaturage, ubucuruzi n’ishoramari.
U Bwongereza kandi bufasha ikigo cya Rwanda Peace Academy mu gutanga amahugurwa ku basirikare, abapolisi n’abasivili bagiye mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye n’uwa Afurika yunze ubumwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|