Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Gianni Infantino

Perezida Paul Kagame uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika i New York, aho yitabiriye Inteko Rusange ya 78 y’Umuryango w’Abibumbye (UN), yabonanye n’abayobozi batandukanye bagirana ibiganiro byibanze ku mikoranire hagati y’u Rwanda n’inzego bayoboye.

Perezida Kagame ari kumwe na Gianni Infantino
Perezida Kagame ari kumwe na Gianni Infantino

Perezida Kagame yakiriye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, baganira ku bufatanye mu guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda.

U Rwanda rwakiriye Inteko rusange y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), tariki 16 Werurwe 2023 ku nshuro yayo ya 7, ikaba ari ubwa kane yari ibereye ku mugabane wa Afurika.

Ni Inteko Rusange yatangijwe ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, unashimirwa uruhare agira mu guteza imbere siporo.

Iyi nteko rusange kandi yanabereyemo amatora y’Umuyobozi wa FIFA, hongera gutorwa Gianni Infantino. Uyu muyobozi wa FIFA yatangiye kuyobora iyi Mpuzamashyirahamwe mu mwaka wa 2016.

Perezida Kagame yaganiriye na António Guterres
Perezida Kagame yaganiriye na António Guterres

Aho i New York, Perezida Kagame kandi yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, baganira ku mutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari n’ahandi no ku ishyirwa mu bikorwa ry’Intego z’Iterambere Rirambye (SDGs).

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Visi Perezida Mukuru ushinzwe ikoranabuhanga n’ibikorwa biteza imbere Sosiyete muri Google, James Manyika. Ibiganiro byabo byibanze ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano ‘Artificial Intelligence’ mu guteza imbere ikoranabuhanga, no kugira ngo byihutishe iterambe mu bukungu.

Google ifitanye ubufatanye n’u Rwanda mu kurufasha kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga no guhanga udushya.

Perezida Kagame na James Manyika
Perezida Kagame na James Manyika

Umukuru w’Igihugu kandi yahuye na Achim Steiner, umwe mu bayobozi bakuru b’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP), baganira ku ntego zigamije iterambere rirambye, ndetse n’ubufatanye bwa UNDP n’u Rwanda, birimo ishami ry’uyu muryango mu bikorwa bigamije guteza imbere u Rwanda.

Perezida Kagame na Achim Steiner
Perezida Kagame na Achim Steiner
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka