Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Emir wa Qatar

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gashyantare 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame uri i Doha, yakiriwe na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, baganira ku mubano w’Ibihugu byombi ndetse n’inzego zitandukanye n’uburyo byarushaho kwaguriramo imikoranire.

Perezida Kagame yakiriwe na Emir wa Qatar
Perezida Kagame yakiriwe na Emir wa Qatar

Ku mugoroba wo ku wa 11 Gashyantare 2025, ni bwo Perezida Kagame yageze i Doha muri Qatar mu ruzinduko rw’akazi, yakirwa n’Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’icyo gihugu, Dr. Ahmad bin Hassen Al-Hammadi, ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Hamad.

U Rwanda na Qatar ni ibihugu by’inshuti ndetse bifatanya mu bijyanye n’umutekano, guteza imbere ishoramari n’ubufatanye mu bijyanye n’ubukungu, ubucuruzi, ikoranabuhanga, ubukerarugendo, kurwanya ruswa n’ibindi.

Qatar kandi irimo gufatanya n’u Rwanda mu ishoramari rijyanye n’ubwikorezi, cyane cyane mu mushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera, aho Qatar Airways ifitemo imigabane ingana na 60%.

Muri Mutarama 2025, Perezida Kagame yavuze ko hari byinshi birimo gukorwa, bijyanye n’amasezerano u Rwanda rwasinyanye na Qatar, mu kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera, no kugura imigabane ingana na 49% muri RwandAir, kandi ko ibyinshi bigeze ahashimishije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka